APR WFC yegukanye igikombe isanga Rayon Sports WFC mu cyiciro cya mbere

Ikipe y’abagore ya APR FC yatsinze Forever ibitego 3-0 yegukana igikombe cya shampiyona y’icyciro cya kabiri mu Rwanda, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru

APR WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri
APR WFC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 kuri Kigali Pele Stadium, aho iyi ikipe y’ingabo z’igihugu yaje ifite amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, cyane ko yari yari yitwaye neza muri iyi shampiyona ndetse kandi ikaba yakinnye uyu mukino wa nyuma ifite n’abafana ugereranije n’indi mikino yakinnye ya shampiyona.

APR WFC yahabwaga amahirwe yatangiye umukino iwiharira cyane kugeza aho ku munota wa 10 yari imaze guhusha uburyo bwinshi b’ibitego, gusa ku munota wa 18 yaje kubona igitego kuko yari yanze kuva imbere y’izamu rya Forever maze Ukwiishaka Zawadi wabaye umukinnyi mwiza w’umukino atsinda igitego cya mbere.

Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Hadaciyemo iminota myinshi Zawadi wifujwe n’amkipe atandukanye muri uyu mwaka, ku munota wa 25 yatsindiye APR WFC igitego icya kabiri. Ikipe ya Forever yahise icika intege, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino , ku munota wa 47 n’ubundi Ukwishaka Zawadi yatsinze agasyinguracumu muri uyu mukino ndetse urangira ari ibitego 3-0 bya APR WFC, APR WFC ihita yegukana igikombe mu mukino wanarebwe na Perezida wa APR FC Col Karasira Richard.

APR WFC itwaye iki gikombe nta mukino n'umwe itsinzwe
APR WFC itwaye iki gikombe nta mukino n’umwe itsinzwe
Kapiteni wa APR WFC ashyikirza igikombe Perezida wa APR FC Colonel Richard Karasira
Kapiteni wa APR WFC ashyikirza igikombe Perezida wa APR FC Colonel Richard Karasira

Nyuma y’umukino APR WFC yashyikirijwe igikombe, ubu ikaba yaramaze no kuzamuka mu cyiciro cya mbere aho isanze amkipe akomeye arimo Rayon Sports yatwaye igikombe uyu mwaka, ndetse na AS Kigali ifite byinshi biherekejwe n’amateka yakoze muri ruhago y’abagore mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka