APR FC yiyongereye amahirwe yo kujya muri ¼ nyuma yo gutsinda Telecom

Ikipe ya APR FC yongereye amahirwe yo kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’, ubwo yatsindaga Telecom yo muri Djibouti igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 13/8/2014.

Igitego cyatsinzwe na myugariro Bayisenge Emery kuri ‘coup franc’ ku munota wa 35 nicyo cyonyine cyabonetse muri uwo mukino ndetse kinahesha APR FC gufata umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri, ari nabyo biyongerera amahirwe yo kujya muri ¼ cy’irangiza.

Muri uwo mukino waranzwe n’ishyaka mu mpande zombi, APR FC niyo yabanje kwigaragaza cyane bigaragara ko ishobora gutsinda ibitego byinshi, ariko ba myugariro ba Telecom bitwara neza.

N'ubwo idatsinda ibitego byinshi, APR FC iyoboye itsinda rya kabiri n'amanota atandatu, ikaba imaze kwinjiza ibitego bibiri mu mikino ibiri, ariko nta gitego iratsindwa.
N’ubwo idatsinda ibitego byinshi, APR FC iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota atandatu, ikaba imaze kwinjiza ibitego bibiri mu mikino ibiri, ariko nta gitego iratsindwa.

Nyuma y’igitego cya Bayisenge, igice cya kabiri cyaranzwe n’amahirwe ku mpande zombi, ariko APR FC niyo yabonye uburyo bukomeye kandi bwinshi, ariko Ndahinduka Michel, Iranzi Jean Claude na Mwiseneza Djamal wari ukinnye umukino we wa mbere muri APR FC nyuma yo kuva muri Rayon Sport, bapfusha ubusa amahirwe babonye.

Gutsinda Telecom byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere n’amanota atandatu kuri atandatu kuko yari yanatsinze Atletico yo mu Burundi igitego 1-0 mu mukino ubanza.

Kugeza ubu APR FC irasabwa kuzatsinda umukino umwe gusa muri ibiri isigaranye igahita yarekeza muri ¼ cy’irangiza, gusa ikaba isabwa gutsinda ibitego byinshi kugirango izizere kuba iya mbere mu itsinda kuko ikurikiwe na KCCA yo muri Uganda nayo ifite amanota atandatu gusa yo ikaba imaze gukina imikino itatu.

KCCA yo muri Uganda iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya kabiri n'amanota atandatu, gusa yakinnye imikino myinshi kurusha APR FC.
KCCA yo muri Uganda iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya kabiri n’amanota atandatu, gusa yakinnye imikino myinshi kurusha APR FC.

KCCA kuri uyu wa gatatu yatsinze Atletico yo mu Burundi igitego 1-0, ikaba yitwaye neza nyuma yo gutungurwa na Telecom ikayitsinda ibitego 2-1 ku cyumweru. Muri iryo tsinda rya kabiri Atletico na Telecom ziri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, naho Gor Mahia, ifite ibyago byinshi byo gusezererwa ikaba ifite ubusa kugeza ubu.

Imikino ya CECAFA irakomeza kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014 aho Rayon Sport yo mu Rwanda, iheruka gutsinda Adama City 2-1, ikina na KMKM yo muri Zanzibar saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uwo mukino uraba nyuma y’uhuza Adama City yo muri Ethiopia na Atlabara yo muri Sudan y’Amajyepfo saa saba ndetse n’uhuza Police FC yo mu Rwanda na Benadir yo muri Somalia saa cyenda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka