APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0

Mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona.

APR FC yabanje mu kibuga
APR FC yabanje mu kibuga

Mu gihe habura imikino 6 ngo shampiyona irangire, ikipe ya APR FC yiyongereye amahirwe yo kuyegukana ndetse ishobora no kuyegukana hakiri kare imikino itararangira.

Ikipe ya APR FC ni yo yatangiye isatira, ndetse ku munota wa kabiri gusa Ruboneka Jean Bosco ahindura umupira ku ruhande rw’ibumoso ashaka guhereza Kwitonda, ariko umupira urengera ku rundi ruhande.

Ku munota wa gatatu, ikipe ya APR FC yafunguye amazamu kuri Coup Franc yatewe neza na Ruboneka maze isanga Yunusu Nshimiyimana, awugarura mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Khadime Ndiaye ntiyawugeraho, Clement Niyigena awushyira mu izamu.

Muhire Kevin wa Rayon Sports agerageza kugenzura umupira n'igituza
Muhire Kevin wa Rayon Sports agerageza kugenzura umupira n’igituza

Nyuma yo kubona igitego, ikipe ya APR FC yabaye nk’isubira inyuma maze itangira gukina imipira migufi bahererekanya ari na ko bacungana na Rayon Sports wabonaga isatira ishaka kwishyura.

Rayon Sports ntiyacitse intege kuko kugeza ku munota wa 16 yari irimo kotsa igitutu ikipe ya APR FC.

Ku munota wa 39, ikipe ya APR FC yongeye guhusha igitego ku mupira wari uhinduwe na Fitina Omborenga awuboneza neza ku mutwe wa Kwitonda Alain Bacca ariko awutera hejuru y’izamu rya Khadime Ndiaye wa Rayon Sports.

Kalisa Rashid wa Rayon Sports agenzura umupira
Kalisa Rashid wa Rayon Sports agenzura umupira

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kubona imipira y’imiterekano ariko itigeze igira icyo itanga mu izamu rya Pavel Ndzila wa APR FC.

Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri ku minota 45 y’umukino, gusa ntacyo byatanze kuko igice cya mbere cyarangiye APR FC iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye inyota ku ikipe ya Rayon Sports ariko abasore b’umutoza Thierry Froger bagasanga bahagaze neza.

Ku munota wa 61 w’umukino, ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona ubundi buryo bwiza bwa Coup Franc inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu, maze Bugingo Hakim ayohereza hejuru y’izamu.

Ku munota wa 63 amakipe yombi yakoze impinduka maze Rayon Sports ikuramo Bugingo Hakim yinjiza Ganijuru Elie.

Ikipe ya APR yakoze impinduka ebyiri, bakuramo Sharaf Eldin Shaiboub na Niyomugabo Claude binjiza Niyibizi Ramadhan ndetse na Mugisha Gilbert.

Nsabimana Aimable wa Rayon Sports acungana na Kwitonda Alain
Nsabimana Aimable wa Rayon Sports acungana na Kwitonda Alain

Ku munota wa 79 ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain ndetse na Ramadhan Niyibizi wahise ashyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 87, ikipe ya Rayon Sports yakoze izindi mpinduka maze yinjiza mu kibuga Mucyo Didier na Iraguha Hadji basimbura Serumogo Ally na Tuyisenge Arsène.

Ku munota wa 87, Rayon Sports yinjije mu kibuga Umunya-Senegal Alon Paul Gomis asimbura Umunya-Uganda Charles Baale.

Kalisa Rashid na Fitina Omborenga bahanganiye umupira
Kalisa Rashid na Fitina Omborenga bahanganiye umupira

Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota 5 ariko na yo itagize icyo ihindura ku musaruro wari umaze kuboneka.

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 58 naho Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 inganya na Musanze FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka