APR FC na Kiyovu Sports zananiwe kwisobanura mu mukino wabonetsemo ikarita itukura

Mu mukino wari witezwe na benshi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC na Kiyovu Sports zinganyije ubusa ku busa

Nyuma y’umukino wari watangiye i Saa Sita n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukarangira Gorilla Fc inganyije na Bugesera igitego 1-1, haje gukurikiraho umukino wa Kiyovu yari yakiriye APR FC.

Ni umukino mu gice cya mbere Kiyovu Sports yabonyemo uburyo bwo kubona igitego nk’aho Serumogo Ally yasigaranye n’umunyezamu ariko ntiyabasha gutera mu izamu myugariro Nsabimana Aimable ahita awumwambura, nyuma gato nabwo Dusingizimana Gilbert yashoboraga kubona igitego ariko atinda gutera mu izamu barawumwambura ataratera.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira APR FC yabonye uburyo bukomeye bwo kubona igitego, ku ishoti rikomeye ryatewe na Byiringiro Lague, ariko umunyezamu Kimenyi Yves arasimbuka arawurenza.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kurusha APR FC guhererekanya imipira neza, byaje gutuma abakinnyi ba APR FC bakora amakosa yabaviriyemo amakarita, harimo Ruboneka Jean Bosco wabonye abiri y’umuhondo anamuviramo ikarita itukura.

Amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo yabona igitego ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0, Kiyovu Sports ikomeza kuyobora urutonde mu gihe APR FC ifite ibirarane bibiri.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kiyovu Sports:

Kimenyi Yves (c)
Iracyadukunda Eric
Mbonyingabo Regis
Ngendahimana Eric
Ndayishimiye Thierry
Harerimana Ismael
Serumogo Ally Omar
Benedata Janvier
Pinoki Vuvu
Bigirimana Abeddy
Dusingizimana Gilbert

APR FC

Ishimwe Jean Pierre
Omborenga Fitina
Niyomugabo Claude
Buregeya Prince
Nsabimana Aimable
Mugisha Bonheur
Ruboneka Jean Bosco
Manishimwe Djabel
Mugisha Gilbert
Byiringiro Lague
Mugunga Yves

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka