Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Botswana (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kane, mbere y’umukino wa gicuti uzayahuza na Botswana kuri uyu wa Gatanu muri Madagascar

Kuri uyu wa Kane ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" iherereye i Antanarivo muri Madagascar, yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa mbere wa gicuti uzayahuza Na Botwanda ku i Saa Cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu.

Abakinnyi b'Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa Kane
Abakinnyi b’Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa Kane

Ni imyitozo yakozwe n’abakinnyi bose ndetse ikorwa mu mvura yagwaga muri kiriya gihugu. Umutoza w’Amavubi. Ku mutoza w’Amavubi yishimira ko babashije kubona iyi mikino ya gicuti izabafasha kwitegura iyo gushaka itike y’igikombe cy’isi ndetse n’itike ya CHAN.

Yakomeje avuga ko kandi yishimiye kuba barabonye umwanya uhagije wo kuba bari kumwe n’abakinnyi bakina hanze muri iyi myitozo, anavuga ko kimwe nk’intego ya buri mutoza gahunda ari ugushaka intsinzi muri iyi mikino.

Kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana nawe yunze mu ry’umutoza, aho yavuze ko aya ari amahirwe babonye yo kwitegura imikino n’andi marushanwa bafite imbere.

Yagize ati "Izi matches za gicuti ni nziza, twari tumaze igihe tutazikina, ibi rero bizadufasha binafashe umutoza. Nk’Abanyarwanda rero nababwira ngo intsinzi irafasha, turabasaba gushyiraho imbaraga no gukorera hamwe kuko intsinzi ni yo iba yatumye dukora ingendo zireshya gutya, it’s a process, let’s trust the process.

Umunyezamu Maxime Wenssens Union Saint Gilloise mu Bubiligi
Umunyezamu Maxime Wenssens Union Saint Gilloise mu Bubiligi
Myugariro Manzi Thierry
Myugariro Manzi Thierry
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka