Abou Mbarushimana yasezerewe mu Magaju, ashobora gusimburwa na Okoko Godfroid

Abdou Mbarushimana wari umaze amezi atanu atoza Amagaju FC, yasezerewe ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa imikino itanu ya shampiyona yikurikiranya, iyo kipe ikaba itarabona inota na rimwe kugeza ubu.

Mbarushimana watangiye gutoza Amagaju muri Kamena uyu mwaka, yatangiye yitwara nabi cyane, atsindwa na AS Kigali, Musanze, Esperance, Rayon Sports na Kiyovu Sports, aribyo byatumye arangiza imikino itanu ya shampiyona ari nta nota na rimwe afite.

Abdou Mbarushimana ntabwo yahiriwe mu Magaju, ahavuye adatsinze umukino n'umwe.
Abdou Mbarushimana ntabwo yahiriwe mu Magaju, ahavuye adatsinze umukino n’umwe.

Ushinzwe urubyiruko umuco na siporo mu karere ka Nyamagabe gatera inkunga Amagaju, Jean Damascene Nkurunziza, yadutangarije ko umutoza Adbou Mbarushimana yababwiye ko ataramenya impamvu arimo gutsindwa umusubizo, ababwira ko niba babona bishoboka bamwihanganira bakamuha igihe akareba ko yakemura icyo kibazo.

Nyuma yo gusaba icyo gihe akanagihabwa, Mbarushimana yakomeje gutsindwa, nuko ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju bufata icyemezo cyo kumusezerera.

Nkurunziza Jean Damascène, ushinzwe urubyiruko umuco na Siporo muri Nyamagabe.
Nkurunziza Jean Damascène, ushinzwe urubyiruko umuco na Siporo muri Nyamagabe.

“Yatsinzwe gatatu yikurikiranye, adusaba ko twamwihanganira akareba uko yakemura ikibazo, ariko nyuma yo gutsindwa imikino itanu, nawe ubwo rwose yasaga n’uwamaze kwisezerera kuko umusaruro yari afite ubwawo wagaragazaga ko bitoroshye ko yaguma mu Magaju, duhitamo kumusezerera”.

Mbarushimana watoje Electorogaz, Police FC, Rayon Sport, Nyanza na Sunrise mbere yo kujya mu Magaju, ashobora gusimburwa na Okoko Godfroid umaze iminsi nta kazi afite.

Nyuma yo gusenyukwa kw’ikipe ya La Jeunesse Okoko yatozaga, uyu mutoza ukomoka mu Burundi yari amaze iminsi ari nta kipe afite ndetse akaba yari yarasubiye i Bujumbura gushakayo amakipe.

Okoko Godfroid wahoze atoza La Jeunesse ashobora gusimbura Abdou Mbarushimana mu Magaju.
Okoko Godfroid wahoze atoza La Jeunesse ashobora gusimbura Abdou Mbarushimana mu Magaju.

Ushinzwe urubyiruko umuco na siporo mu karere ka Nyamagabe, Jean Damacene Nkurunziza, avuga ko bari mu biganiro na Okoko kugirango aze gutoza ikipe yabo, ndetse ngo bamaze kumwoherereza amafaranga y’urugendo kugirango aze baganire imbonankubone, bikaba biteganyijwe ko agera i Nyamabage kuri uyu wa gatatu.

Nubwo Okoko ngo arimo gushakwa n’amakipe yo mu Burundi arimo Vital’o na Lydia Ludic Academic, Nkurunziza avuga ko bizeye ko azajya mu Magaju kuko ngo ibiganiro babanje kugirana kuri telefoni byegenze neza.

Ikipe y’Amagaju, ubu ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, nta nota na rimwe yari yabona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka