Ubuholandi bwasezereye Mexique, muri ¼ buzakina na Costa Rica yakuyemo Ubugereki kuri za penaliti

Penaliti yatewe ku munota wa 90 na Klaas-Jan Huntelaar, niyo yahesheje intsinzi ikipe y’Ubuholandi tariki 29/06/2014 ubwo yasezereraga Mexique iyitsinze ibitego 2-1, ikazahura na Costa Rica yasezereye Ubugereki kuri penaliti 5-3, nyuma yo gukina iminota 120 amakipe akanganya igitego 1-1.

Ubuholandi bwahabwaga amahirwe yo gukomeza bitewe n’uko bwitwaye mu itsinda rya kabiri bukariyobora n’amanota icyenda ku icyenda, bwiyushye akuya kugirango busezerere Mexique yakinanaga ishyaka ryinshi.

Penaliti yatewe neza na Klaas-Jan Huntelaar niyo yahesheje intsinzi Ubuholandi.
Penaliti yatewe neza na Klaas-Jan Huntelaar niyo yahesheje intsinzi Ubuholandi.

Mexique niyo yafunguye amazamu ku munota wa 48 ubwo Giovanni Dos Santos yateraga ishoti riremereye rikarekeza mu ncundura z’Ubuholandi.

Icyo gitego Mexique yakigendeyeho umwanya munini ndetse inashaka gutsinda icya kabiri, ariko Ubuholandi bukoresha abakinnyi bafite inararibonye buza kucyishyura ku munota wa 88, ubwo Wesley Sneijder yafataga icyemezo cyo kohereza ishoti rikaze mu izamu, maze ahita yishyura igitego bari batsinzwe.

Giovanni Dos Santos yatsinze igitego cya mbere cya Mexique ku ishoti riremereye yohereje ku munota wa 48.
Giovanni Dos Santos yatsinze igitego cya mbere cya Mexique ku ishoti riremereye yohereje ku munota wa 48.

Byashobokaga ko amakipe yongerwaho iminota 30 kugirango hamenyekane ikipe ikomeza, ariko Arjen Robben wari wakunze kugora ba myugariro ba Mexique, yaje kubona penaliti ubwo yashyirwaga hasi mu rubuga rw’amahina na Rafael Marquez, maze Klass Jan Huntelaar ayitera neza ari nayo yarangije umukino.

Ubuholandi bwasezereye Mexique, buzakina na Costa Rica nayo yagowe cyane no gusezerera Ubugereki kuko hagombye kwitabazwa za penaliti nyuma yo gukina iminota 120 amakipe anganya igitego 1-1.

Umunyezamu wa Costa Rica Keylor Navas yarigaragaje cyane muri uwo mukino ndetse no mu gutera penaliti.
Umunyezamu wa Costa Rica Keylor Navas yarigaragaje cyane muri uwo mukino ndetse no mu gutera penaliti.

Costa Rica yigaragaje cyane mu gikombe cy’isi ubwo yarangizaga iyoboye itsinda rya kane n’amanota arindwi ku icyenda, ni nayo yafunguye amazamu ku munota wa 52 ku gitego cyinjijwe na Bryan Luiz.

Ikarita y’umutuku yahawe Oscar Duarte ku munota wa 66 yaciye intege cyane ikipe ya Costa Rica, maze Ubugereki butangira kurusha cyane Costa Rica kugeza ku munota wa 90 ubwo Sokratis Papastathopoulos yishyuraga igitego bari batsinzwe.

Bryan Ruiz niwe watsinze igitego cya Costa Rica.
Bryan Ruiz niwe watsinze igitego cya Costa Rica.

Icyo gitego cyatumye hongerwaho iminota 30 nayo yarangiye bikiri igitego 1-1 maze hitabazwa za penaliti, aho Costa Rica yinjije neza eshanu, naho Ubugereki butsinda eshatu gusa buhita busezererwa.
Costa Rica izakina n’Ubuholandi muri ¼ cy’irangiza ku wa gatandatu tariki 5 /7/2014.

Imikino ya 1/8 irakomeza kuri uyu wa mbere tariki 30/6/2014, aho Ubufaransa bukina na Nigeria guhera saa kumi n’ebyiri, naho saa yine Ubudage bukaza gukine na Algeria.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka