“Turashaka gutsinda APR FC tukarangiza umwaka tuyiri imbere” – Olivier Gakwaya

Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, aratangaza ko ikipe yabo yiteguye neza kandi igomba gutsinda umukino wa shampiyona bafitanye na APR FC tariki 30/12/2012, bakazarangiza umwaka bari imbere yayo ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu mukino Rayon Sport izaba yakira mukeba wayo APR FC kuri Stade Amahoro i Remera, uje nyuma y’iminsi 12 gusa aya makipe ahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya PFR Inkotanyi, aho APR FC yatsinze Rayon Sport ibitego 3-1.

Uko gutsindwa uwo mukino ni kimwe mu byatumye umuvugizi wa Rayon Sport atubwira ko badashaka kongera gutsindwa na mukeba wayo, cyane ko ngo ikipe yiteguye neza kandi n’amakosa yakozwe muri uwo mukino yarakosowe ku buryo icyo bareba ari intsinzi.

“Urebye ukuntu APR FC yadutsinze mu gikombe cya FPR, ntabwo yigeze iturusha umupira, uhubwo ni ibitego navuga byaturutse ku busatirizi butunguranye , ndetse hari n’igitego cyacu umusifuzi yanze ariko nta kundi ni we utegeka ibibera mu kibuga, gusa amakosa yose yakozwe yarakosowe ku buryo abakinnyi n’umutoza bafite intego yo gutsinda APR FC”.

Gakwaya kandi avuga ko Rayon Sport ifite intego yo kurangiza umwaka w 2012 iri imbere ya APR FC kandi ngo afite icizere cy’uko bazabigeraho.

Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya.
Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya.

“Gutsinda APR FC bizadushimisha kuko tuzaba tuyivanyeho amanota atatu azatuma tuzamuka, ariko kandi ni n’intego yacu kurangiza umwaka tuyiri imbere ku rutonde rwa shampiyona, kuko ubu iraturusha inota rimwe, tuyitsinze rero rwayijya imbere”.

Ku ruhande rwa APR FC, umutoza wayo Eric Nshimiyimana avuga ko azi neza ko Rayon Sport ari ikipe ikomeye kandi yitaweho muri iki gihe, ariko ngo abakinnyi be biganjemo abakiri batoya bafite inshingano yo gukinana ubwitange kuri buri mukino kandi ngo uko bitwaye mu gikombe cya FPR batsinda Rayon Sport yizeye ko bazongera bakabigaragaza.

“Mu ikipe yacu ubu nta mukinnyi navuga urusha abandi, uwo dushyizemo wese arakina kandi agakina neza ndetse akaba yanarusha uwo asimbuye. Icyo tubabwira ni uko buri wese ugiye mu kibuga agomba gukinana ubwitange, agaharanira guhesha ishema APR FC.

Mwabonye uko twakinnye na Rayon Sport mu gikombe cya FPR, n’ubwo Rayon Sport atari ikipe tuvanaho amanota uko twishakiye, ariko ndizera ko tuzitwara neza”.

Ku rutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 10, APR FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 16, naho Rayon Sport ikaza ku mwanya wa karindwi n’amanota 15.

Kugeza ubu AS Kigali ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 21, ikurikiwe na Police FC na Kiyovu Sport zifite zombi amanota 19.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka