Sina Gerome yahamagawe mu bakinnyi 30 b’Amavubi batangiye kwitegura Gabon na Congo Brazzaville

Sina Gerome, rutahizamu wa Police FC, yahamagawe mu bakinnyi 30 barimo kwitegura gukina umukino wa gicuti na Gabon, uzatuma bitegura neza guhura na Congo Brazzaville mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Nyuma yo gusezerera Libya, u Rwanda ruzakina na Congo Brazzaville tariki 20/7/2014 i Pointe-Noir, ariko mu rwego rwo kwitegura uwo mukino, Amavubi azakina umukino wa gicuti na Gabon tariki 12/07/2014 i Kigali, iminsi ine mbere y’uko yerekeza muri Congo Brazzaville.

Mu bakinnyi umutoza Stephen Constantine yahamagaye harimo abakinnyi bamwe na bamwe bataherukaga guhamagarwa mu Mavubi ndetse n’abahamagawe bwa mbere.

Sina Gerome wari warakiniye Amavubi inshuro imwe, yongeye guhamagarwa nyuma y'igihe kirekire.
Sina Gerome wari warakiniye Amavubi inshuro imwe, yongeye guhamagarwa nyuma y’igihe kirekire.

Sina Gerome wakiniye Mavubi inshuro imwe mbere, yari amaze iminsi adahamagarwa, dore ko yari amaze igihe yarasubiye muri Congo, ariko aho agarukiye mu Rwanda yitwaye neza muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro biri no mu byatumye umutoza amuhitamo.

Kuri urwo rutonde kandi haragaragara Sibomana Hussein ukina hagati muri Rayon Sport, nawe akaba yari amaze iminsi adahamagarwa, cyo kimwe na Peter Kagabo wa Police FC nawe utaherukaga mu Mavubi.
Hari kandi Abdoul Sibomana na Danny Usengimana bo muri Academy ya SEC yo mu cyiciro cya kabiri, bakaba ari ubwa mbere bahamagawe mu Mavubi mu mateka yabo.

Haruna Niyonzima ukinira Yanga muri Tanzania, Daddy Birori ukina muri Vita Club muri Congo na Salomon Nirisarike, nibo bakinnyi bonyine bakina hanze y’u Rwanda umutoza Constantine yahisemo guhamagara.

Daddy Birori watsinze Libya ibitego bitatu (wambaye numero 11 useka) ari mu bakinnyi batatu bakina hanze y'u Rwanda bahamagawe.
Daddy Birori watsinze Libya ibitego bitatu (wambaye numero 11 useka) ari mu bakinnyi batatu bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe.

Ubwo yatangazaga abo bakinnyi, Umwongereza Constantine yavuze ko abakinnyi bose yahamagaye ari beza kandi bashoboye akazi, akaba yizera ko bazitwara neza imbere ya Congo Brazzaville kugirango bazagarukane impamba y’ibitego bizatuma bayisezerera i Kigali mu mukino wo kwishyura uzaba nyuma y’ibyumweru bibiri umukino ubanza ubaye.

Ikipe izatsinda hagati y’Amavubi na Congo Brazzaville mu mikino yombi, izahita ijya mu mikino hamwe na Nigeria, Afurika y’epfo na Sudani.
Dore urutonde rw’abakinnyi 30 batangiye imyitozo kuri uyu wa mbere:

Abanyezamu: Jean Claude Ndoli (APR), Jean Luc Ndayishimiye (Rayon Sports), Emery Mvuyekure (AS Kigali) na Olivier Kwizera (APR).

Stephen Constantine avuga ko abakinnyi yahamagaye yizeye ko bazakora akazi abifuzaho.
Stephen Constantine avuga ko abakinnyi yahamagaye yizeye ko bazakora akazi abifuzaho.

Ba myugariro: Michel Rusheshangoga (APR), Peter Kagabo (Police), Mwemere Girinshuti (AS Kigali), Abouba Sibomana (Rayon Sports), Emery Bayisenge (APR), Salomon Nirisarike (Royal Antwerp-Belgium), Ismael Nshutiyamagara (APR), James Tubane (AS Kigali) na Hussein Sibomana (Rayon Sports).

Abakina hagati: Haruna Niyonzima (Yanga Africans-Tanzania), Jean Baptista Mugiraneza (APR), Leon Uwambazimana (Rayon Sports), Mohammed Mushimiyimana (AS Kigali), Andrew Buteera (APR), Robert Ndatimana (Rayon Sports), Jean Claude Iranzi (APR), Patrick Sibomana (APR), Abdoul Sibomana (Sec Academy), Jacques Tuyisenge (Police) na Djamal Mwiseneza (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Daddy Birori (AS Vita-DRC), Michel Ndahinduka (APR), Jerome Sina (Police), Danny Usengimana (Sec Academy), Meddie Kagere (Rayon Sports) na Jimmy Mbaraga (AS Kigali).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka