Rulindo: Abakoreshaga ikibuga cya Nyirangarama bari mu bwigunge kubera cyasibamye

Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko bo mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo, baravuga ko bamaze igihe bari mu bwigunge batewe n’ikibuga cy’imikino bakiniragamo ubu kikaba cyarasibamye bitewe n’ibitaka n’indi myanda bagishyizemo, bigatuma kitagikoreshwa.

Nk’uko bitangazwa n’aba baturage kimwe n’abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Tare, ngo mbere bahoraga bakinira imikino itandukanye muri iki kibuga, bakidagadura, bigatuma badahugira mu bidafite umumaro, kubera ko babaga bakorera siporo kuri iki kibuga.

None ngo ubu babuze aho bidagadurira bamwe baba bicaye ku muhanda, abandi bakora ubusa nyuma yo kumara kurangiza akazi kabo k’ubuhinzi , ubunyonzi n’ibindi bakora.

Hategekimana Ferdinand yagize ati “iki kibuga cyaduteye ubwigunge bukabije, mbere twajyaga tugikiniramo, nyuma yo kurangiza akazi kacu tukumva ni byiza none Abashinwa baraje baragisiba bagisukamo ibitaka n’indi myanda ku buryo ntaho wabona ukinira agapira, ubu twabuze aho twidagadurira.”

Aba baturage bavuga ko iki kibuga kijya gukorwa nabo hari imbaraga zabo bari bashyizemo bakaba basaba ubuyobozi ko bwabafasha bukabakorera iki kibuga dore ko banavuga ko nabo babufasha bakongera bagashyiramo izindi mbaraga, ariko iki kibuga kikongera kigakora nk’uko cyakoraga mbere.

Ikibuga cy'imikino cya Nyirangarama cyarasibamye.
Ikibuga cy’imikino cya Nyirangarama cyarasibamye.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, we avuga ko nawe kuba iki kibuga cyarasibamye byamubabaje ngo kuko abaturage bahoraga bakidagaduriramo gusa agatanga ikizere ko mu gihe cya vuba iki kibuga kizongera kigakora.

Yagize ati “Kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere bufatanije na REMA turimo kurebera hamwe uburyo iki kibuga cyakongera kigasubirana abaturage bacu ntibahere mu bwigunge. kugeza ubu nta ngengo y’imari yo kugikora dufite ariko ndababwira ko biri mu nzira kandi bidatinze.”

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko bafite gahunda yo kwagura ibibuga no kubyongera bityo abaturage n’abanyeshuri bakajya babona aho bidagadurira. Arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kongera imikino abana bakajya bakina imikino itandukanye ,atari umupira w’amaguru gusa, mu rwego rwo kubafasha kuva mu bwigunge batewe n’ikibuga cya Nyirangarama.

Iki kibuga cyangijwe na sosiyete CHICO y’Abashinwa, yatunganyaga igice cy’umuhanda mu nsi y’inyubako y’akarere ka Rulindo cyari cyarangiritse, bagisukamo itaka hakaba hashize igihe kingana n’umwaka iki kibuga kidakora.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka