Rayon Sport ku mwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Amagaju 4-0

Ikipe ya Rayon Sport ubu iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kane wabereye i Nyamagabe kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/10/2013.

Rayon Sport yagiye gukina uwo mukino iri ku mwanya wa kabiri nyuma ya AS Kigali, ariko yirinze gutsindirwa i Nyamagabe nk’uko byari bikunze kuyigendekera iyo yabaga yagiyeyo.

Ibitego bitatu bya Samson Jakeshi, rutahizamu w’umunya-Uganda, na penaliti yatewe na kapiteni Fuadi Ndayisenga, nibyo byahesheje Rayon Sport intsinzi iremereye yatumye ihita yicara no ku mwanya wa mbere by’agateganyo.

Igitego cya mbere cyabonetse kuri penaliti yabonetse ku munota wa 15 w’igice cya mbere maze Fuadi Ndayisenga ayitera neza.

Amagaju afite intege nkeya muri iki gihe yakomeje kurushwa, ari bwo Umunya-Uganda Samson Jakeshi yaje kuyitsinda ibitego bibiri bikurikiranye mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Nyuma y’ibyo bitego bitatu, umutoza wa Rayon Sport, Didier Gomes da Rosa, yasimbuje bamwe mu bakinnyi be bakomeye barimo Fuadi Ndayisenga na Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’.

Uko gusimbuza, umutoza Gomes yabikoze mu rwego rwo kuruhura abakinnyi be no kubarinda imvune ndetse n’amakarita bashoboraga guhabwa, dore ko iyo kipe ifite umukino ukomeye kuri uyu wa gatandatu izakina na Police FC kuri Stade Amahoro i Remera.

N’ubwo zimwe mu nkingi za mwamba za Rayon Sport zari zivuyemo, Amissi Cedric na Samson Jakeshi bakomeje gukina neza ndetse Rayon Sport ikomeza kwitwara neza kugeza ubwo Samson Jakeshi yongeye kubona igitego cye cya gatatu, ari nacyo cya kane cya Rayon Sport.

Nyuma yo kunyagira Amagaju ibitego 4-0, ubu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10, ikaba iyanganya na Musanze FC, gusa Rayon Sport izigamye ibitego byinshi, naho Amagaju akomeje kuza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma nta nota na rimwe irabona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka