Police FC imaze kugura abakinnyi bane harimo batatu bavuye muri AS Kigali

Ikipe ya Police FC, mu rwego rwo kwiyubaka yitegura shampiyona izatangira muri Nzeri uyu mwaka, imaze kugura abakinnyi bane bakina ku myanya itandukanye, muri bo batatu bakaba bavuye mu ikipe ya AS Kigali.

Umunyamabanga mukuru wa Police FC, Chief Inspector of Police Jean de Dieu Mayira, avuga ko bidasubirwaho iyo kipe yamaze kugura Jimmy Mbaraga na Mwemere Ngirinshuti ndetse n’umunyezamu Emery Mvuyekure bakinaga muri AS Kigali.

Emery Mvuyekure wigaragaje cyane muri shampiyona iheruka, agiye kujya arinda izamu rya Police FC.
Emery Mvuyekure wigaragaje cyane muri shampiyona iheruka, agiye kujya arinda izamu rya Police FC.

Umunyamabanga wa Police FC avuga ko Rutahizamu Jimmy Mbaraga na myugariro Mwemere Ngirinshuti, bari bamaze umwaka bakinira ikipe ya AS Kigali ariko bari baraguzwe na Police FC umwaka ushize ntibemererwa kuyikinira kuko bari bagifitanye amasezerano y’umwaka umwe na AS Kigali.

Ati“Jimmy Mbaraga na Mwemere bo bari basanzwe ari abakinnyi bacu kuko twabaguze umwaka ushize ariko AS Kigali yanga ko badukinira kuko bari bagifitanye nayo amasezerano. N’ubwo twari twaramaze kubaha amafaranga yabo, tubyumvikanyeho na AS Kigali binyuze muri FERWAFA, twameranyijwe ko bazadukinira nyuma y’umwaka, none ubu bamaze kuba abakinnyi ba Police FC burundu”.

Myugariro Mwemere Ngirinshuti wanyuze mu makipe nka APR FC na Jeunesse, Kiyovu Sport, AS Kigali, n'ayandi akurikijeho Police FC.
Myugariro Mwemere Ngirinshuti wanyuze mu makipe nka APR FC na Jeunesse, Kiyovu Sport, AS Kigali, n’ayandi akurikijeho Police FC.

Abo bakinnyi babiri bajyanye muri Police FC na mugenzi wabo bakinagaga muri AS Kigali, umunyezamu Emery Mvuyekure, witwaye neza cyane muri shampiyona iheruka ndetse akanatorwa n’abanyamakuru b’imikino nk’umunyezamu w’umwaka.

Kuba Police FC iguze umunyezamu ukomeye kandi yari isanzwe ifite n’abandi banyezamu bane, aribo Ganza Alexis, Nzarora Marcel, Mutabazi Jean Paul na Ntaribi Steven, Umunyamabanga w’iyo kipe avuga ko bamwe muri bo bazasezererwa, abandi bakabatiza andi makipe, gusa yirinze gutangaza amazina y’abazava muri iyo kipe.

Rutahizamu Jimmy Mbaraga wari kapiteni wa AS Kigali agiye kujya ashakira ibitego Police FC.
Rutahizamu Jimmy Mbaraga wari kapiteni wa AS Kigali agiye kujya ashakira ibitego Police FC.

Mu rwego rwo kubaka ikipe bahereye cyane cyane mu bakinnyi b’inyuma nka hamwe umunyamabanga wa Police FC asanga hajegajega, iyo kipe yamaze kandi kugura Nshimiyimana Abdul bakunda kwita ‘Pappy’ wakinaga nka myugariro muri Musanze FC, akaba ari murumuna wa Nshutinamagara Ismael ‘Kodo’ myugariro wa APR FC.

Police FC yagukanye umwanya wa kane muri shampiyona iheruka ngo ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka utaha, ariko iracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Amahoro uyu mwaka kuko igeze muri ½ cy’irangiza, aho yatsinze SEC ibitego 4-2 mu mukino ubanza, zikazakina umukino wo kwishyura tariki ya 27/6/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka