FIFA yashyize ahagaraga abakinnyi 23 bazavamo uzahabwa umupira wa zahabu

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), kuri uyu wa kabiri tariki 29/10/2013, ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 ndetse n’abatoza 10 barushije abandi kwitwara neza mu mwaka w’imikino ya 2012/2013 bazatoranywamo umukinnyi uzahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’or) n’umutoza uzahabwa igihembo cy’uwahize abandi.

Benshi mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2012/2013 bagaragara kuri urwo rutonde, gusa ntabwo harimo Wayne Rooney wa Manchester United, Sergio Aguero wa Manchester City, Reus wa Bayern Munich, Cesc Fabregas na Dani Alves ba FC Barcelone, Karim Benzema na Sergio Ramos ba Real Madrid.

Dore abakinnyi 23 batoranyijwe bagomba kuzavamo umukinnyi wa mbere ku isi uzasimbura Lionel Messi umaze gutwara icyo gihembo inshuro enye yikurikiranya, ndetse akaba nawe uri kuri urwo rutonde.

Lionel Messi niwe watwaye umupira wa zahabu muri 2012, akaba ari no ku rutonde rw'abahatanira iya 2013.
Lionel Messi niwe watwaye umupira wa zahabu muri 2012, akaba ari no ku rutonde rw’abahatanira iya 2013.

Abo bakinnyi bakurikiranyijwe handewe ku mazina yabo (ordre alphabétique):

Gareth Bale (Real Madrid), Edinson Cavani (Paris SG), Radamel Falcao (Monaco), Eden Hazard (Chelsea), Zlatan Ibrahimovic (Paris SG), Andres Iniesta (FC Barcelone), Philipp Lahm (Bayern Munich), Robert Lewandowski (Borussia Dortmund), Lionel Messi (FC Barcelone), Thomas Müller (Bayern Munich), Manuel Neuer (Bayern Munich), Neymar (FC Barcelone), Mesut Özil (Arsenal), Andrea Pirlo (Juventus).

Hari kandi Franck Ribéry (Bayern Munich), Arjen Robben (Bayern Munich), Cristiano Ronaldo (Real Madrid), Bastian Schweinsteiger (Bayern Munich), Luis Suárez (Liverpool), Thiago Silva (Paris SG), Yaya Touré (Manchester City), Robin Van Persie (Manchester United), Xavi (FC Barcelone).

Wayne Rooney ni umwe mu bakinnyi bakomeye utagaragaye ku rutonde rw'abakinnyi 23 batoranyijwe.
Wayne Rooney ni umwe mu bakinnyi bakomeye utagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 23 batoranyijwe.

Abatoza batoranyijwe ni: Carlo Ancelotti ( yatozaga Paris Saint-Germain bu Bufaransa, ubu atoza Real Madrid muri Espagne), Rafael Benitez ( yatozaga Chelsea mu Bwongereza, ubu atoza Napoli mu Butaliyani), Antonio Conte (Juventus), Vicente Del Bosque (Espagne), Sir Alex Ferguson (yahoze atoza Manchester United).

Hari kandi Jupp Heynckes ( yahoze atoza Bayern Munich mbere yo guhagarika gutoza), Jürgen Klopp (Borussia Dortmund), José Mourinho (yatozaga Real Madridubu ari muri Chelsea), Luiz Felipe Scolari (Brésil), Arsène Wenger (Arsenal).

Umukinnyi ndetse n’umutoza w’umwaka wa 2013, bazamenyekana mu biroro bizabera ku cyicaro cya FIFA i Zurich mu Busuwisi tariki 14/01/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka