Didier Gomez, Ratomir Djukovic na Luc Eymael muri batanu bifuza gutoza Amavubi

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko ikipe nkuru y’u Rwanda mu mupira w’amaguru iri gushakirwa umutoza mushya, ibikomerezwa nka Didier Gomez, Ratomir Djukovic, Luc Eymael , Rene Feller na Adel Amrouche baravugwa mu bashaka ako kazi kandi bose bafite ibigwi bikomeye.

Luc Eymael ni Umubiligi utoza ikipe ya Rayon Sport FC. Ari ku rutonde rw’abifuza gutoza Amavubi, irimo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga cyane cyane igikombe cya CHAN u Rwanda ruzakira muri 2016.

Umunyaserbia Ratomir Djukovic waciye mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ndetse icyo gihe akajyana Amavubi mu gikombe cya Afurika muri Tuniziya nawe yatangaje ko yifuza kugaruka gutoza ikipe y’Amavubi.

Ratomir Djukovic wajyanye Amavubi muri CAN 2004, arashaka kugaruka.
Ratomir Djukovic wajyanye Amavubi muri CAN 2004, arashaka kugaruka.

Ratomir Djukovic yibukwa mu Rwanda kuko ariwe mutoza wenyine wabashije kugeza u Rwanda mu gikombe cya Afurika (Coupe d’Afrique des Nations/ CAN) mu mateka yarwo muri 2014, kugeza ubu bikaba byarananiranye gusubirayo.

Umufaransa Didier Gomez da Rosa utoza Coton Sports muri Cameroun, akaba yarayigiyemo avuye muri Rayon Sport yo mu Rwanda yanahesheje igikombe cya shampiyona muri 2013 nyuma y’imyaka icyenda itagikoraho nawe ngo arashaka gutoza ikipe nkuru y’Amavubi, kimwe na Rene Feller yatoje APR FC akanayihesha ibikombe byinshi.

Didier Gomes da Rosa wamamaye mu Rwanda nyuma yo guhesha Rayon Sport igikombe cya shampiyona umwaka ushize arashaka gutoza Amavubi.
Didier Gomes da Rosa wamamaye mu Rwanda nyuma yo guhesha Rayon Sport igikombe cya shampiyona umwaka ushize arashaka gutoza Amavubi.

Adel Amrouche ufite ubwenegihugu bwa Algeria n’Ububiligi, wamenyekanye cyane muri aka karere ubwo yatozaga ikipe y’igihugu y’u Burundi ubu akaba atoza Kenya nawe yavuzwe mu bashobora gutoza Amavubi, ariko biravugwa ko ubu yamaze kwemeza ko atifuza kuva muri Kenya.

Aba batoza bose bavuzwe nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na minisiteri y’imikino mu Rwanda batangaje ko bifuza umutoza ubizi kandi witeguye guteza imbere ikipe y’u Rwanda mu buryo burambye.

Luc Eymael utoza Rayon Sport muri iki gihe ari mu bahabwa amahirwe yo gutoza Amavubi.
Luc Eymael utoza Rayon Sport muri iki gihe ari mu bahabwa amahirwe yo gutoza Amavubi.

Luc Eymael, umwe muri abo batoza bifuza gutoza Amavubi yabwiye Kigali Today ko yamaze kuganira n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaule, anamugezaho gahunda y’iterambere ry’umupira w’u Rwanda; gusa ngo ntacyo bamwijeje kuko ngo ahanganye n’abandi batoza bafite ibigwi, gusa ngo nawe yifitiye icyizere.

Luc Eymael amaze igihe gitoya mu Rwanda, kuko yageze muri Rayon Sport muri Mutarama 2014. Yagaragaje ko ari umutoza ukomeye kuko ikipe atoza iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona, kandi afite n’izina yubatse muri aka karere kuko yatoje amakipe akomeye muri Kenya nka Leopards ndetse na Vita Club yo muri Congo, anatoza muri Gabon no muri Algeria.

Rene Feller yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ubwo yari muri APR FC.
Rene Feller yagiriye ibihe byiza mu Rwanda ubwo yari muri APR FC.

Umutoza wese uzahabwa akazi ko gutoza Amavubi afite akazi katoroshye ko kongera kwereka intsinzi Abanyarwanda bamaze gukura icyizere ku ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, kandi agategura neza ikipe izahagararira neza u Rwanda mu gikombe cya Afurika CHAN izabera mu Rwanda muri Mutarama 2016.

Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda yatozwaga by’agateganyo na Nshimiyimana Eric, iri ku mwanya wa 134 ku rutonde rwa FIFA, ikaba yarakunze kugenda isubira inyuma mu myaka itanu ishize. Ni ikipe yakomeje kugenda isimburanya abatoza ariko ntabwo yigeze itanga umusaruro wifuzwaga.

Umutoza uzahabwa akazi arasabwa kugarura umukino mwiza n'intsinzi mu Mavubi ari ku mwanya wa 134 ku isi.
Umutoza uzahabwa akazi arasabwa kugarura umukino mwiza n’intsinzi mu Mavubi ari ku mwanya wa 134 ku isi.

Ikipe y’u Rwanda yaherukaga umutoza w’umunyamahanga umwaka ushize, ubwo Umunya Serbia Milutin Sredijevic ‘Micho’ ubu utoza Uganda, yirukanwaga nyuma yo kunanirwa guhesha u Rwanda itike yo kujya mu gikombe cya Afurika ndetse n’icy’isi.

Theonese Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka