Daddy Birori yahagaritswe na CAF, ibisobanuro byatanzwe n’u Rwanda byo biracyasuzumwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda Daddy Birori yamaze guhagarikwa mu marushanwa nyafurika mu gihe kitazwi, ashinjwa guhinduranya ibimuranga mu mikino mpuzamahanga akinira ikipe ye ya AS Vita Club ndetse n’Amavubi.

Ikibazo cya Daddy Birori ubundi witwa Taggy Etekiama iyo ari muri Congo, igihugu akomokamo, cyatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo u Rwanda rwari rumaze gusezerera Congo Brazzaville mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ubwo nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino ibiri hitabajwe za penaliti.

N’ubwo Birori atagaragaye muri uwo mukino wo kwishyura, yari yakinnye umukino ubanza wabereye i Pointe Noire, ariko ntiyabasha gutsinda igitego nk’uko yari yabikoze ubwo yatsindaga Libya ibitego 3-0 wenyine, igahita inasezererwa.

Birori amaze imyaka myinshi akinira Amavubi ndetse n'amakipe yo muri Congo, ariko ikibazo cy'ibyangombwa bye cyavutse uyu mwaka.
Birori amaze imyaka myinshi akinira Amavubi ndetse n’amakipe yo muri Congo, ariko ikibazo cy’ibyangombwa bye cyavutse uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Brazzaville ryahise ryandikira CAF ritanga ikirego cy’uko umukinnyi w’Amavubi witwa Daddy Birori akinira ku byangobwa byinshi biriho igiye yavukiye ndetse n’amazina bitandukanye, risaba ko u Rwanda rwaterwa mpaga bityo Congo Brazzaville ikaba ariyo ikomeza mu cyiciro cy’amatsinda ariho u Rwanda rugeze ubu.

Nyuma yo kwakira ikirego cya Congo Brazzaville, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryaragisesenguye ndetse rinatumiza nyirubwite Birori i Cairo ku cyicaro cyaryo kwisobanura, maze ku wa gatatu tariki ya 13/8/2013 rifata icyemezo ndetse cyo kumuhagarika mu marushanwa yose nyafurika mu gihe hagikorwa iperereza.

Hagati aho kandi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryatanze ibisobanuro ku bijyanye n’ibiregwa Dadddy Birori nk’uko byasabwe na CAF, hakaba hategerejwe icyemezo cya nyuma kizajya ahagaragara mu cyumweru gitaha.

Daddy Birori yahagaritswe nyuma yo kwigaragaza mu Mavubi, aho yatsinze Libya ibitego bitatu wenyine.
Daddy Birori yahagaritswe nyuma yo kwigaragaza mu Mavubi, aho yatsinze Libya ibitego bitatu wenyine.

Mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasanganwa amakosa, Amavubi yahita aterwa mpaga y’ibitego 3-0 mu mukino wayahuje na Congo Brazzaville, maze iyo kipe itozwa na Claude LeRoy ikaba ariyo ikomeza mu cyiciro cy’amatsinda igasanga Afurika y’Epfo, Nigeria na Sudan mu itsinda rya mbere.

Ibihano nk’ibyo bishobora kugera ku Mavubi, biherutse gufatirwa ikipe y’igihugu ya Guinea Equatorial yakinishije umukinnyi witwa Thierry Fidjeu ukomoka muri Cameroon kandi ngo atari yujuje ibyangobwa bituma iterwa mpaga na Mauritania.

N’ubwo ariko havugwa iby’ibihano byafatirwa u Rwanda mu gihe FERWAFA ihamwe n’amakosa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ku bufatanye n’iryo muri Nigeria, ryo ryamaze gutangaza ko umukino wa mbere wo mu matsinda ugomba guhuza Nigeria n’u Rwanda uzabera mu mugi wa Calabar mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Nigeria.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka