CECAFA: Abafana ba Yanga aho gufana Tanzaniya bifanira Haruna Niyonzima

Mu mikino ya CECAFA ibera muri Tanzania, abafana b’ikipe ya Yanga yo muri icyo guhugu bifanira Haruna Niyonzima usanzwe akinira iyo kipe ariko ubu akaba arimo gukinira u Rwanda.

Ibi byagaragaye cyane ubwo u Rwanda rwakinaga na Tanzania mu mukino ubanza, aho u Rwanda rwatsinze Kilimanjaro Stars igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Karekezi Olivier.

Muri uyu mukino, Haruna Niyonzima bahimbye ‘Fabregas’ kubera ubuhanga n’amacenga agira mu kibuga, yafataga umupira abafana ba Yanga bakamuririmba batitaye ku ikipe y’igihugu cyabo.

Aganira n’ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzaniya, Haruna yatangaje ko yishimira ko buri gihe abafana ba Yanga baba bamuri inyuma kandi ko agerageza gukora ibyo bashaka; Haruna ariko avuga ko byaba byiza muri uyi CECAFA bafannye ikipe y’igihugu yabo.

Yagize ati “Iyo numva abantu bakoma amashyi abandi baririmba kubera uburyo nkina biranshimisha ariko ndumva ubu bwo bashatse bafana ikipe y’igihugu cyabo”.

Gufana abakinnyi basanzwe bakinira amakipe yo muri Tanzaniya ntibyakozwe n’abafana ba Yanga gusa kuko n’aba mukeba wayo Simba babikoze ubwo umukinnyi wayo witwa Emmanuel Okwi yakiniraga ikipe y’igihugu cye cya Uganda.

Mu mukino wahuje Uganda n’ikipe ya Zanzibar nayo yo muri Tanzania, abafana baririmbaga umukinnyi wabo Emmanuel Okwi. Umukino warangiye Uganda itsinze Zanzibar ibitego bibiri kuri kimwe.

Iyi myifanire idasanzwe ikunda kugaragara muri iki gihugu bitewe n’uburyo abafana ba Yanga na Simba bakunda amakipe yabo. Iyo hari bamwe mu bakinnyi b’imwe muri izi kipe udahamagawe mu ikipe y’igihugu kandi bamuziho ubuhanga, iyo Taifa stars ikinnye n’indi kipe y’igihugu, abafana bifanira abakinnyi b’ayo makipe bakinira ibihugu byabo bakirengagiza ikipe y’igihugu cyabo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka