CAF Champions League: Orlando Pirates na Al Ahly zanganyije mu mukino wa nyuma ubanza

Ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo yanganyije na Al Ahly yo mu Misiri igitego 1-1 mu mukino wa nyuma ubanza wa ‘CAF Champions League’ wabareye kuri Orlando Stadium mu gace ka Soweto muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki ya 2/11/2013.

Ku munota wa 14, Mohamed Aboutrika niwe wafunguye amazamu atsinda igitego cyiza cya Al Ahly kuri ‘coup franc’.

Al Ahly yashoboraga kubona igitego cya kabiri ubwo, mu ntangiro z’igice cya kabiri Ahmed Abdel Zaher yinjizaga umupira mu izamu rya Orlando Pirates ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.

N’ubwo yari yamaze gutsindwa igitego kimwe kandi umukino ugenda usatira umusozo, Orlando Pirates ntabwo yacitse intege yakomeje gushakisha uko icyishyura kugeza ku munota wa 90 ubwo uwitwa Thabo Matlaba yatsindaga igitego cyashimishije cyane abakunzi b’iyo kipe.

Mohamed Abou-Treika niwe watsinze igitego cya Al Ahly.
Mohamed Abou-Treika niwe watsinze igitego cya Al Ahly.

Kuba Al Ahly yabashije kunganyiriza igitego 1-1 hanze, birayiha amahirwe yo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura uzabera i Cairo tariki ya 10/11/2013.

Mu gihe Al Ahly yatsinda umukino wo kwishyura cyangwa se ikanganya ubusa ku busa, yahita itwara igikombe cya ‘CAF Champions League’ yari yaratwaye umwaka ushize, ikaba yaba ikomeje kwesa agahigo ko kwegukana ibikombe byinshi kuko yaba igize umunani.

Orlando Pirates, yigaragaje cyane muri uyu mwaka, irimo gushaka igikombe cya kabiri cya ‘Champions League’ mu mateka yayo, nyuma y’icyo yatwaye mu mwaka wa 2005.

Umukino warimo ishyaka ryinshi.
Umukino warimo ishyaka ryinshi.

N’ubwo yanganyirije igitego 1-1 mu rugo, Orlando Pirates ishobora kwitwara neza mu Misiri ikaba yakwegukana igikombe kuko ifite amateka yo kwitwara neza i Cairo, dore ko muri Kanama uyu mwaka, Orlando Pirates yasanze Al Ahly iwayo iyihatsindira ibitego 3-0 mu mukino wo mu matsinda.

Ikipe izatwara igikombe cya ‘CAF Champions League’ izahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi cy’amakipe (Clubs) yo ku migabane y’isi, kizabera muri Maroc kuva tariki ya 11-21/12/2013.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka