Arsène Wenger ngo yicuza kuba atarasinyishije Christiano Ronaldo na Didier Drogba

Umutoza wa Arsenal, Arsène Charles Ernest Wenger, yavuze ko mu gihe amaranye n’iyi kipe, yicuza kuba atarasinyishije umukinnyi Christiano Ronaldo wo muri Portugal kuko ngo yari amufite neza mu biganiro bagiranaga, ariko akaza gutinda maze akigira ahandi.

Uretse kuba yaramucitse, Arsène Wenger ngo ababazwa cyane no kuba uyu mukinnyi ubu ubuca bigacika ndetse umaze gutwara umupira wa zahabu ubugira kabiri ndetse n’igikombe cya Champions League, yaratwawe n’ikipe mukeba wa Arsenal ariyo Manchester United.

Si Christiano uyu mutoza yicuza wenyine, kuko umunya Cote d’Ivoire Didier Drogba, nawe ngo Arsène Wenger asanga yarahombye kuba ataramujyanye kandi byarashobokaga. Kuba imbere ye haranyuze bamwe mu bakinnyi bakomeye kuri iyi si, aba ngo nibo asanga yarahombye gutoza no gukinisha kurusha abandi bose.

Didier Drogba na Christiano Ronaldo ngo Wenger yarabifuzaga ariko baramucika.
Didier Drogba na Christiano Ronaldo ngo Wenger yarabifuzaga ariko baramucika.

Mu gihe Ronaldo yaje mu Bwongereza aturutse iwabo muri Portigal, Didier Drogba we yari akubutse mu Bufaransa, aho Arsène Wenger avuga ko yari amuzi neza. Ngo kuba aba bakinnyi baragiriye ibihe byiza muri shampiyona y’ubwongereza Wenger atozamo ndetse bakaba n’abakinnyi bagoye ikipe ye ubwo bakinaga, ngo asanga yarahombye bikomeye.

Biramenyerewe ko igihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’uburayi, Arsenal ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 6 muri shampiyona y’ubwongereza ikunda kurambagiza abakinnyi ariko bikarangira itabatwaye.

Mu kiganiro yagiranye na bamwe mu baterankunga b’ikipe ya Arsenal, Arsène Wenger yabajijwe niba aticuza ku kuba yaraguze umukinnyi Mesut Ӧzil amuhenze ubu bikaba bivugwa ko adatanga umusaruro yari ategerejweho, ariko we yavuze ko n’ubu Mesut Ӧzil yakongera akamutangaho amafaranga nk’ayo yamuguze. Ibi bikaba bisobanuye ko yishimira akazi uyu musore amukorera, mu gihe abafana b’ikipe ye basanga atitanga nk’uko babyifuza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka