Arsenal ikomeje kuyobora andi makipe mu gihe Manchester United yongeye gutakaza amanota ku kibuga cyayo

Arsenal ikomeje kuza ku isonga muri shampiyona yo mu Bwongereza nyuma yo kunyagira Norwich City ibitego 4-1, mu gihe mukeba wayo Manchester United ikomeje kugira intangiro mbi za shampiyona nyuma yo kunganya na Southampton igitego 1-1 mu rugo Old Trafford.

Arsenal mu rugo iwayo, ibifashijwemo n’umukinnyi wayo mushya Mezut Ozil watsinzemo ibitego bibiri, hamwe na Jack Wilsehere na Aaron Ramsey, yanyagiye ibitego 4-1 Norwich City, bituma ishimangira umwanya wa mbere n’amanota 19.

Mbere y’uko uwo mukino uba, Arsenal yari iri ku mwanya wa mbere ariko inganya amanota na Liverpool, ariko yo yanganyije na New Castle ibitego 2-2 bituma Arsenal iyisiga.

Arsenal mu byishimo (Olivier Giroud ashimira Jack Wilshere igitego yari amaze gutsinda).
Arsenal mu byishimo (Olivier Giroud ashimira Jack Wilshere igitego yari amaze gutsinda).

Uretse Manchester United iri mu bihe bibi muri iki gihe, andi makipe y’ibigugu yabashije kubona intsinzi bitayagoye. Chelsea ku kibuga cyayo i Stamford Bridge, yahanyagiriye Cardiff City ibitego 4-1.

Eden Hazard watsinzemo ibitego bibiri, Oscar, na Samuel Et’o watsinze igitego cye cya mbere muri Chelsea, nibo bahesheje Jose Mourinho amanota atatu.

Manchester City, yo yari yagiye gusura West Ham, yahavanye intsinzi y’ibitego 3-1, byatsinzwe na Sergio Kun Aguero watsinze bibiri na David Silva, bituma ikomeza kotsa igitutu Arsenal, Chelsea na Liverpool ziyiri imbere.

Mezut Ozil uhagaze neza muri iki gihe yatsindiye Arsenal ibitego bibiri muri uwo mukino.
Mezut Ozil uhagaze neza muri iki gihe yatsindiye Arsenal ibitego bibiri muri uwo mukino.

Nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona y’Ubwongereza, Arsenal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 19, ikurikiwe na Chelsea ifite amanota 17 inganya na Liverpool iri ku mwanya wa gatatu
Manchester City iri ku mwanya wa kane n’amanota 16, ku mwanya wa gatanu hakaza Southampton ifite amanota 15.

Manchester United yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka iri ku mwanya wa munani n’amanota 11, ikaba irushanwa na Arsenal iri ku mwnaya wa mbere amanota umunani.

Manchester United ( yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka) ihageze nabi cyane muri iki gihe.
Manchester United ( yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka) ihageze nabi cyane muri iki gihe.

Crystal Palace iri ku mwanya wa 19 n’amanota 3, naho Sunderland ikaza ku mwanya wa 20 ari nawo wa nyuma n’inota rimwe gusa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

chls nigume hejur

pogba yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!sha reka tuze kureba muri irijoro niba iri buhikure

toto yanditse ku itariki ya: 22-10-2013  →  Musubize

AMA EKIPE YOMU RWANDA YAJEYAJE GICUMBI OYE APA REOSPRO

NIYONIZEYE ELIE yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Kuvuga uzatwara igikombe kano kanya byaba hakiri kare, ariko Arsenal iri kugaragaza imbaraga nyinshi cyane ku buryo umuntu avuzeko ifite amahirwe menshi yo kugitwara ataba yibeshye.

Rob yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka