Amakipe ya Afurika yari asigaye muri Brazil yasezerewe muri 1/8

Amakipe ya Nigeria na Algeria yasezerewe n’Ubufaransa n’Ubudage muri 1/8 cy’irangiza kuri uyu wa mbere tariki ya 30/6/2014, niyo yasoje urugendo rw’amakipe ya Afurika mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kuko ariyo yonyine yari asigayemo.

Nigeria na Algeria niyo makipe yonyine ya Afurika yari yabashije kugera muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka, nyuma y’aho andi makipe atatu, Cameroun, Cote d’Ivoire na Ghana zisezerewe zitarenze amatsinda.

N’ubwo mu mateka no ku rupapuro Ubufaransa bwari imbere ya Nigera, umukino wa 1/8 wahuje iyo kipe na Nigeria wagaragazaga ko iyo kipe ya Afurika ishobora gutsinda kuko yakinnye neza ndetse yiharira umupira ku kigereranyo cya 52%, ariko kwinjiza ibitego birayigora.

Paul Pogba niwe watsindiye Ubufaransa igitego cya mbere.
Paul Pogba niwe watsindiye Ubufaransa igitego cya mbere.

Amakipe yategereje umunota wa 70 kugirango Paul Pogba atsinde igitego cy’Ubufaransa cyahise gikurikirana n’icya myugariro wa Nigeria Joseph Yobo yitsinze ku munota wa 90, ari nako umukino warangiye, gusa Emmanuel Emenike akaba yari yangiwe igitego, umusifuzi avuga ko yari yaraririye ariko ntibivugweho rumwe.

Gusezererwa kwa Nigeria kwakurikiwe n’ukwa Algeria ariko ho byasabye Ubudage iminota 120, kuko iminota 90 yagenwe yarangiye ari ubusa ku busa, gusa Algeria yari yasatiriye cyane ariko umunyezamu w’Ubudage Manuel Neuer akoramo imipira myinshi asigaranye na rutahizamu wa Algeria Islam Slimani wari wagoye cyane ba myugariro b’Ubudage.

Mu minota 30 y’inyongera nibwo rutahizamu Andre Schuerrle yatsinze igitego ku munota wa 92, Mezut Ozil ashyiramo icya kabiri ku munota wa 120, ariko mbere gato y’uko umukino urangira nibwo Abdelmoumene Djabou yatsinze igitego cya Algeria ariko ntacyo cyayifashije kuko yahise isezererwa.

Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mesut Ozil nicyo cyarangije burundu amahirwe ya Algeria.
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mesut Ozil nicyo cyarangije burundu amahirwe ya Algeria.

Muri ¼ cy’irangiza, Ubudage buzakina n’Ubufaransa kuwa gatanu tariki ya 4/6/2014.

Imikino y’igikombe cy’isi irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki ya 01/7/2014, aho kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Argentine ikina n’Ubusuwisi mu mukino wa 1/8 cy’irangiza naho kuva saa yine z’umugoroba Ububiligi bukine na Reta zunze ubumwe za Amerika.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umusore yihakanye umukobwa wamushinjagako yamuteye inda umudugudu wa Gasiza,Akagali ka murwa umurenge wa Kivuye
umukobwa aremezako yarayeyo ka 2 ariko ntabuyobozi bubizi yewe nabarera uwo musore. ahaa abasore ni ukwitonda.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka