"Agent" wa Christiano Ronaldo ashaka ko uyu mukinnyi yasubira muri Manchester United

Jorge Mendes ushinzwe umukinnyi w’umunya Portugal akaba na kizigenza mu ikipe ya Real Madrid, Christiano Ronaldo, avuga ko atishimiye uburyo iyi kipe yagiye itanga abakinnyi bakomeye nka Angel Di Maria ikananga no kugura umukinnyi Falcao ngo aze gukina muri Real Madrid.

Kuba Di Maria yaragiye ndetse ikipe ya Real Madrid ntizane Radamel Falcao, ngo byababaje uyu mu “Agent” wa Christiano Ronaldo binatuma afata icyemezo cyo kuba umwaka utaha umukinnyi Cristiano yakoherezwa muri Manchester United.

Christiano Ronaldo nawe ntahwema kuvuga ko nawe ubwe akunda ikipe ya Manchester United yamureze kuva muri 2003 kugeza 2009 ari nayo yatumye aba umukinnyi ukomeye cyane kandi uzwi cyane ku isi. Anavuga ko umunsi umwe ashobora kuzayigarukamo nk’uko urubuga Sport24 rubigaragaza.

Christiano Ronaldo iyo afashe ibihembo yishimana n'umu agent we Mendes.
Christiano Ronaldo iyo afashe ibihembo yishimana n’umu agent we Mendes.

Bivugwa ko ibi byakorwa binyuze mu gutanga amafaranga ari hagati ya Miliyoni 70 na 80 ndetse hongeweho n’umukinnyi Javier Hernandez watijijwe na Manchester United muri Real Madrid muri uyu mwaka, ndetse atizwa hanateganywa ko ashobora kugurwa n’iyi kipe.

Mendes ushinzwe umukinnyi Cristiano Ronaldo, arifuza kuzabona abakinnyi batatu akunda bakinana mu ikipe imwe ya Manchester United aribo Angel Di Maria wamaze kuyigeramo aguzwe miliyoni 75 z’ama Euros na Radamel Falcao wayigezemo ayitijijwe ariko ateganywa kuzagurwa kuri miliyoni 65 z’ama Euro nyuma y’aho yatanzweho atizwa. Mendes akaba ashaka ko Christiano Ronaldo yakongerwa kuri aba bakinnyi.

Christiano Ronaldo ashobora kuzasubira muri Manchester United aho yagiriye ibihe byiza akanamenyekana cyane.
Christiano Ronaldo ashobora kuzasubira muri Manchester United aho yagiriye ibihe byiza akanamenyekana cyane.

Abakinnyi nka Xavi Alonso, Di Maria Angel, Morata bavuye muri Real Madrid ariko iyi kipe ininjiza abandi bakinnyi bakomeye nka Kroos, James Rodriguez, Navas na Hernandez. Benshi bakaba bategereje uko ibirebana na Christiano Ronaldo muri iyi kipe bizarangira.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mukinnyi christiano Ronaldo amerewe neza muri Real Madrid kandi ntahwema kubivuga. Kugenda umwaka utaha wo ntibishoboka, wenda azagenda imyaka irimo kugenda yiyongera kugira ngo azafatire amasaziro muri Man Utd.
Ahubwo courage muri RM ibikombe byiyongere afatanije na James, Bale, Kroos, Modric, .............

NTIHINYURWA THOMAS yanditse ku itariki ya: 10-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka