AS Kigali yerekeje muri Maroc idafite abakinnyi bayo batatu bakomeye

AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga yahagurutse i Kigali kuwa kabiri tariki 25/03/2014 ijya gukina na Difaa El Jadida ya Morocco mu mukino wa 1/8 wo kwishyura yagiye idafite abakinnyi bayo batatu bakomeye kandi basanzwe babanza buri gihe mu kibuga.

Abakinnyi AS Kigali itajyanye ni Ndikumana Bodo igenderaho ku busatirizi, uri mu bitaro nyuma y’impanuka yagize. Hari kandi umusore ukiri muto Mushimiimana Muhamed wongeye kuvunika n’umunyezamu wayo Emery Mvuyekure wayifashije cyane mu kwitwara neza muri shampiyona no mu gusezerera Academie Tchité na Al Ahly Shendi.

AS Kigali yakoze amateka yo kugera muri 1cya 8 cy'irangiza, yaherukaga mu Rwanda mu myaka irindwi ishize akozwe n'iyitwara Atraco FC.
AS Kigali yakoze amateka yo kugera muri 1cya 8 cy’irangiza, yaherukaga mu Rwanda mu myaka irindwi ishize akozwe n’iyitwara Atraco FC.

Mvuyekure we yaherekeje bagenzi be muri Maroc ariko ntabwo azakina na Difaa El Jadida kuko afite amakarita abiri y’umuhondo akurikiranye atamwemerera gukina, harimo iyo yahawe mu mukino ubanza wabereye i Kigali kuwa 22/03/2014 ikarita yaje isanga indi yari yarahawe ubwo AS Kigali yasezereraga Al Ahly Shendi muri Sudan.

Kubura abo bakinnyi bose ngo ni igihombo gikomeye ariko umutoza Casa Mbungo André avuga ko hari abandi bakinnyi bazabasimbura kandi bakitwara neza.

Emery Mvuyekure ntazagaragara mu izamu rya AS Kigali ku wa gatandatu kubera amakarita abiri y'umuhondo afite.
Emery Mvuyekure ntazagaragara mu izamu rya AS Kigali ku wa gatandatu kubera amakarita abiri y’umuhondo afite.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Nibyo turabura abakinnyi batatu basanzwe babanza mu kibuga ariko burya ikipe iba igizwe n’abakinnyi benshi, kandi abazabasimbura tugomba kubagirira icyizere kandi nzi ko bazitwara neza. Intego ni ya yindi, ni ukuzaharanira kutinjizwamo igitego kandi twabona amahirwe imbere y’izamu tukayabyaza umusaruro.”

Umutoza ndetse n’abakinnyi bafite icyizere cy’uko bazavana umusaruro mwiza muri Maroc nyuma yo gutsinda igitego 1-0 i Kigali mu mukino ubanza. AS Kigali ijyanye impamba y’igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyonzima Jean Paul mu mukino ubanza kandi ngo bizeye kugikomeraho ndetse bakaba banatsinda ibindi bagasezerera Difaa El Jadida.

Mico Justin wigaragaje mu mikino ubanza, niwe uzongera akine mu mwanya wa Ndikumana Bodo, afatanyije na Jimmy Mbaraga.
Mico Justin wigaragaje mu mikino ubanza, niwe uzongera akine mu mwanya wa Ndikumana Bodo, afatanyije na Jimmy Mbaraga.

Ubwo bavaga i Kigali mu mukino ubanza, umutoza Abdelhak Benchikha wa Difaa El Jadida yavuze ko bagiye kwitegura neza ku buryo bizeye gutsindira ibitego byinshi mu rugo bagasezerera AS Kigali.

Uyu mukino wo kwishyura uzaba kuwa gatandatu tariki ya 29/03/2014, aho ikipe izagira ibitego byinshi mu mikino yombi izakomeza mu cyiciro cyitwa ‘Play off’, aho amakipe yitwaye neza muri 1/8 cy’irangiza ahura n’ayasezerewe mu mikino ya ‘CAF Champions League’, hanyuma atsinze agahita yerekeza mu cyiciro cy’amatsinda.

Ikipe ya Difaa El Jadida irasabwa gutsinda nibura ibitego 2-0 iwayo kugirango yizere gusezerera AS Kigali.
Ikipe ya Difaa El Jadida irasabwa gutsinda nibura ibitego 2-0 iwayo kugirango yizere gusezerera AS Kigali.

Kugera muri 1/8 cy’irangiza mu mikino Nyafurika byaherukaga gukorwa mu Rwanda mu myaka irindwi ishize, ubwo Atraco FC yahageraga imaze gusezerera Defense FC yo muri Ethiopia na Prince Louis yo mu Burundi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muhumure ibyo ntakintu bitwaye kuko ikipe ntigirwa n’umukinnyi 1 cg 3, abakinnyi bose ba AS Kigali barabizi, nibiyumvamo ikikango ntagatege bazagira, ariko nibiyumvamo akabaraga, bazihagararaho.

John sisqo yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka