APR FC yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Gor Mahia yahise inasezererwa

Ikipe ya APR FC yasanze muri ¼ cy’irangiza andi makipe ya Police FC na Rayon Sport zihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ubwo yabonaga inota rimwe nyuma yo kunganya na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa gatanu tariki 15/8/2014.

Muri uwo mukino warimo ishyaka ku mpande zombie, APR FC niyo yabanje kubona igitego cyatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ ku munota wa 22.

Mu ntangiro z’igice cya kabiri ku munota wa 59, ‘coup Franc’ yatewe na David Owono agahereza umupira mwiza Geofrey Baba Kizito yahise atsinda igitego cya Gor Mahia yasatiraga cyane muri icyo gihe.

Jean Baptiste Mugiraneza niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC.
Jean Baptiste Mugiraneza niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC.

Uko gusatira cyane kwa Gor Mahia kwatumye ba myugariro ba APR FC bakora amakosa menshi ndetse abaviramo ibibazo nko ku munota wa 87 ubwo Godfrey Walusimbi yatsindaga igitego cya kabiri cya Gor Mahia kuri ‘coup franc’, nyuma y’ikosa Nshutinamagara Isamael yari akoreye kuri George Odhiambo.

APR FC yaje kurokorwa na Mubumbyi Bernabé, ubwo ku munota wa 90 yatunguraga Gor Mahia yari yamaze kwizera intsinzi maze ayishyura igitego cya kabiri ahawe umupira mwiza na Jean Baptiste Mugireneza, maze APR FC itahana inota rimwe ryahise rituma yerekeza muri ¼ cy’irangiza.

N’ubwo APR FC isigaje gukina na KCCA yomuri Uganda umukino wayo wa nyuma mu itsinda rya kabiri, yabonye itike ya ¼ cy’irangiza kuko iyoboye itsinda n’amanota arindwi, ikaba irusha KCCA inota rimwe, hakazamenyekana izayobora itsinda Burundu ayo makipe yombi amaze guhura kuri icyi cyumweru.

Atletico yo mu Burundi yatsinze Telecome yo muri Djibouti ibitego 2-1 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 mu gihe Telecom iri ku mwanya wa kane n’amanota 3, naho Gor Mahia ifite inota rimwe kugeza ubu yamaze gusezererwa.

Mu itsinda rya gatatu, Vital’o yari ifite igikombe giheruka yasezerewe nyuma yo kunganya igitego 1-1 na El Merreikh, yakomeje muri ¼ cy’irangiza n’amanota ane, ikaba iza inyuma ya Police FC iyoboye itsinda n’amanota icyenda.

Imikino ya CECAFA Kagame Cup irakomeza kuri uyu wa gatandatu aho Rayon Sport yo mu Rwanda ikina umukino wayo wa nyuma mu itsinda rya mbere, aho ihura na Atlabara guhera saa kumi n’imwe z’umuroboba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, uwo mukino ukaza kuba nyuma y’uhuza Adama City na Azam saa cyenda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka