Basketball: Nyuma ya Israel Otobo, Nijimbere na we yaje mu Rwanda avuye i Burundi

Bamwe mu bakinnyi bakomeye bakinaga muri shampiyona ya basketall mu gihugu cy’u Burundi, bakomeje gusohoka iki gihugu aho nyuma ya Israel Otobo, ubu Nijimbere Guibert na we yasesekaye mu Rwanda, bombi bavuye mu ikipe ya Dynamo Basketball Club, yabuze ayo icira n’ayo imira nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya BAL 2024 kubera kwanga kwambara VISIT RWANDA.

Guibert Nijimbere (ufite umupira) yagarutse mu Rwanda
Guibert Nijimbere (ufite umupira) yagarutse mu Rwanda

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Kepler BBC, umukinnyi w’Umurundi Nijimbere Guibert wakiniraga Dynamo yamaze kugera i Kigali ndetse akaba yamaze no gusinyira Kepler BBC, isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya basketball mu Rwanda.

Intandaro y’igenda ry’abakinnyi ba Basketball mu Burundi

Mu kwezi gushize kwa Werurwe ubwo iyi kipe ya Dynamo BBC y’i Burundi, nibwo yirukanywe shishi itabona mu marushanwa ya BAL 2024 ubwo bari mu mikino y’amatsinda ya ‘Karahari Conference’, bazira kwanga kwambara imyambaro iriho umufatanyabikorwa w’iri rushanwa, ‘VISIT RWANDA, ibyo bategetswe n’igihugu cyabo cy’u Burundi ko batagomba kwambara ibirango biriho u Rwanda, mu gihe ibihugu byombi bitabanye neza. Ibi byafashwe nko kuvanga politiki na siporo maze Dynamo yirukanwa ityo.

Nyuma kandi y’aho ku wa Gatanu tariki 12 Mata 2023, impuzamashyirahamwe y’umukino wa basketball muri Afurika ifatiye ibihano ndetse ikaba ihagaritse umukino wa basketball by’agateganyo mu Burundi, ibi byatumye abakinnyi bose bakinaga uyu mukino muri iki gihugu yaba abakinaga nk’ababigize umwuga ndetse n’abakinnyi bari bakizamuka, bose bakwiye imisharo bashakisha aho bagomba kwerekeza, kugirango impano zabo zitazima.

Nijimbere yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Dynamo BBC
Nijimbere yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Dynamo BBC

Ku ikubitiro bamwe bahise batabarwa n’amwe mu makipe ya hano mu Rwanda, harimo nka Kepler Basketball Club yamaze kwibikaho Nijimbere Guibert ndetse na APR BBC yo yasinyishije umwe mu beza ikipe ya Dynamo BBC yari ifite, Israel Otobo ndetse wamaze no gutangira imyitozo.

Nijimbere Guibert si ubwa mbere akinnye mu Rwanda, kuko asa n’aho ariho yanamenyekaniye cyane ubwo yakinaga mu ikipe ya IPRC Kigali, nyuma akaza kuyivamo akerekeza muri Patriots, yaje kuvamo asubira iwabo mu Burundi.

Nijimbere aje asanga abandi bakinnyi bakina ku mwanya umwe muri Kepler, barimo Mugabe Aristide bakinanye igihe kirekire muri Patriots, ndetse na Chad Bowie Jordan umaze kumenyera muri iyi kipe ibarizwa i Kinyinya.

Israel Otobo (ufite umupira) we yamaze kwerekeza muri APR BBC
Israel Otobo (ufite umupira) we yamaze kwerekeza muri APR BBC

Kepler iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 13 nyuma y’imikino ibanza muri shampiyona ya basketball mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka