Basketball: Gasana Kenny yagarutse muri Patriots BBC

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda muri Basketball akaba na Kapiteni wahoze akinira Patriots BBC, Willson Kenny Gasana, yagarutse muri iyi kipe, ayisinyira umwaka umwe.

Gasana Kenny Patriots ni yo kipe yo mu Rwanda amaze gukinira imikino myinshi
Gasana Kenny Patriots ni yo kipe yo mu Rwanda amaze gukinira imikino myinshi

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Patriots BBC yatangaje ko yishimiye kongera kugarura Willson Gasana Kenny.

Gasana Kenny yari amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Patriots mu mwaka ushize mu kwezi kwa Nzeri shampiyona irangiye, ubwo amasezerano ye yari arangiye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama 2024, hari amakuru yavugwaga ko uyu mukinnyi yari yerekeje mu ikipe ya REG BBC gusa amakuru mashya ni uko uyu mukinnyi yari amaze iminsi akinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu marushanwa atandukanye yiganjemo ay’amakipe atarabigize umwuga.

Gasana abenshi bamwibukira mu mikino ya BAL 2021 ari kumwe na Patriots BBC
Gasana abenshi bamwibukira mu mikino ya BAL 2021 ari kumwe na Patriots BBC

Gasana Kenny yasinyiye ikipe ya Patriots BBC umwaka umwe nk’uko asanzwe abikora kuva yagera muri iyi ikipe mu mwaka wa 2020.

Nyuma yo kugera muri Patriots, Gasana Kenny yatangaje ko yishimiye kugaruka mu ikipe ya Patriots, kandi ko biteguye gukora buri kintu cyose gishoboka muri uyu mwaka.

Yagize ati "Ndishimye kugaruka mu rugo kandi nditeguye ndetse na bagenzi banjye bariteguye muri iyi shampiyona ku buryo twakora neza, mu by’ukuri nishimiye kugaruka”.

Kenny Gasana Willson ni we Kapiteni w'ikipe y'Igihugu, yaje asimbura Shyaka Olivier na Arstide Mugabe
Kenny Gasana Willson ni we Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, yaje asimbura Shyaka Olivier na Arstide Mugabe

Gasana Kenny yakiniye Patriots Shampiyona eshatu ndetse kandi yari kumwe na Patriots yitabiriye imikino ya Basetball African League (BAL) yabaye muri 2021 ndetse muri 2022 uyu mukinnyi yitabajwe na REG BBC mu mikino ya BAL.

Gasana Kenny wavukiye muri Amerika nyuma akaza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda muri 2022, amaze imyaka irenga 12 akinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka