Basketball: APR BBC irakina umukino wayo wa kabiri na Al-Ittihad yo mu Misiri

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Al Ittihad yo mu gihugu cya Misiri mu mukino wayo wa mbere wa gicuti, ikipe ya APR Basketball Club irongera gucakirana na Al Ittihad mu mukino wayo wa kabiri wa gicuti mbere y’uko iyi kipe yo mu Misiri isubira iwabo.

Dickson wa APR BBC agerageza gucika abasore ba Al-Ittihad
Dickson wa APR BBC agerageza gucika abasore ba Al-Ittihad

Uyu mukino urabera mu Mujyi wa Kigali i Masoro muri STECOL saa tatu z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024.

Ikipe ya Al Ittihad ibitse igikombe cya shampiyona ya Misiri iri mu Rwanda kuva ku wa Gatanu taliki ya 22 werurwe aho yaje kubutumire bw’ikipe ya APR BBC mu rwego rwo kuyifasha mu gukomeza kwitegura irushanwa rya BAL 2024 ikipe ya APR BBC izahagarariramo u Rwanda ku nshuro yayo ya mbere kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa muri 2021

Mu mukino ubanza wa gicuti wahuje aya makaipe yombi, ikipe ya APR BBC yatsinze ikipe ya Al Ittihad bigoranye ku kinyuranyo cy’inota rimwe kuko umukino warangiye ari amanota 77 ya APR BBC kuri 76 ya Al Ittihad.

Wari umukino wa mbere ikipe ya APR BBC ikinnye nyuma yo gutsindwa muri shampiyona n’ikipe ya Patriots BBC amanota 73 kuri 59.

Nshobozwabyosenumukiza wa APR BBC ni umwe mu bakinnyi beza ifite
Nshobozwabyosenumukiza wa APR BBC ni umwe mu bakinnyi beza ifite

APR BBC kandi imaze igihe yitegura iyi mikino ya BAL 2024, yatangiye gukinwa mu matsinda (Conferences) aho yatangiye muri uku kwezi kwa Werurwe ndetse amakipe nka Fus Rabat yo muri Maroke na Petro du Ruanda yo muri Angola zamaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera I Kigali.

Ikipe ya APR Basketball Club mu rwego rwo kwitegura neza, yongeyemo imbaraga mu bakinnyi aho yazanye abakinnyi bashya nk’Abanyamerika Zion Styles, Michael Dixon na Dario Nathan Henry Hunt, aba bakaba baraje biyongera ku bandi bakinnyi beza iyi kipe isanganywe nka Adonis Filer, Azel Mpoyo n’abandi.

Ikipe ya APR BBC iri mu itsinda ryiswe ‘Sahara conference’ rizakinirwa mu gihugu cya Senegal kuva tariki ya 4 kujyeza kuya 11Gicurasi 2024. Iri tsinda kandi ririmo ikipe ya US Monastir ibitse igikombe cya BAL cya 2022, Association Sportive des Douanes ndetse na River Hoops yo muri Nigeria na yo iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2023.

Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya APR BBC izaba yitabiriye irushanwa rya BAL, dore ko inshuro eshatu zabanje hitabiriye amakipe ya Patriots BBC, yaryitabiriye ku nshuro yaryo ya mbere ndetse ikagarukira muri ½, na REG BBC yo yitabiriye inshuro ebyiri ziheruka ariko ikaba itarabashije kurenga 1/4.

Al-Ittihad irongera gukina umukino wayo wa kabiri na APR BBC
Al-Ittihad irongera gukina umukino wayo wa kabiri na APR BBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka