Basketball : Inspired Generation yatsinzwe ihita ijya ku mwanya wa nyuma

Ubwo hakinwaga umunsi wa 29 wa shampiyona, ikipe ya K Titans yatsinze biyoroheye ikipe ya Inspired Generation amanota 83-67, bishyira Inspired Generation ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ngamije Nicolas wa Inspired Generation ashaka kunyura kuri Mbaki Jordan wa K Titans
Ngamije Nicolas wa Inspired Generation ashaka kunyura kuri Mbaki Jordan wa K Titans

Ni umukino wabaye tariki 23 Werurwe 2024 muri Lycée de Kigali akaba ari umukino wari ufite icyo uvuze ku rutonde rwa shampiyona, dore ko aya makipe nta mukino n’umwe yari yaratsinze kuva shampiyona ya 2024 yatangira.

Mu gice cya mbere cy’umukino by’umwihariko mu gace ka mbere, ikipe ya K Titans yahabwaga amahirwe yakinjiyemo neza kuko yatsinze amanota 12 ikipe ya Inspired Generation itaratsinda inota na rimwe.

Abasore barimo Kubanatubane Philippe mwiza mu kuzamura imipira (Point Guard) wa K Titans yatsindaga amanota yiganjemo abiri ndetse kandi afatanyije na Mbaki Jordan mwiza mu gutsinda amanota atatu na Mpeti Elvis bityo agace ka mbere karangira K Titans isoza irusha cyane Inspired Generation kuko yagatsinzemo amanota (19-06).

Mu gace ka kabiri, Inspired Generation yari imeze nk’itarinjira mu mukino mu gace ka mbere, yagarutse isa nk’aho iri hejuru ibifashijwemo na Kapiteni Patrick Rugamba, gusa bikomeza kugorana kuko abahungu ba Titans bari bahagaze neza, basoza aka gace bayoboye na 19-14 na Inspired Generation. Byatumye igice cya mbere kirangira ari K Titans iyoboye n’amanota 38-20 ya Inspired Generation.

Bienvenue Liseko wa K Titans ashaka inzira mu bakinnyi ba Inspired Generation
Bienvenue Liseko wa K Titans ashaka inzira mu bakinnyi ba Inspired Generation

Mu gace ka gatatu mu gice cya kabiri Inspired Generation yaje iri hejuru cyane ibifashijwemo na Lambe Embola Joseph, Mugabo Bruno, Ndizihiwe Cedrick wagize umukino mwiza, bafasha ikipe kwegukana aka gace kuko bagatsinze K Titans amanota 30-26.

Mu gace ka nyuma ikipe ya K Titans yisubije icyubahiro maze amakipe yombi aragendana harimo amanota abiri gusa y’ikinyuranyo, K Titans ari yo iyoboye bituma isoza aka gace ifite amanota 19 kuri 17 ya Inspired Generation.

Uyu mukino warangiye K Titans itsinze Inspired Generation ku giteranyo cy’amanota 83-67, maze Mbaki Jordan wa K Titans aba umukinnyi w’umukino kuko yatsinze amanota 26 atanga imipira ivamo amanota 6 ndetse kandi afata imipira ya kabiri (Rebound) 5.

Uyu mukino wasize K Titans ku mwanya wa 8 n’ amanota 7, naho Inspired Generation yisanga ku mwanya wa nyuma wa 10 n’amanota 6.

Duke Molua wa Inspired Generation atsinda amanota abiri
Duke Molua wa Inspired Generation atsinda amanota abiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka