Amagare: Uwizeyimana Bonaventure yagiye gukina mu Bufaransa nk’uwabigize umwuga
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare, Uwizeyimana Bonaventure, kuri uyu wa kabiri tariki 8/7/2014 yerekeje mu Bufaransa aho agiye gukina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga mu ikipe yitwa Vendée U yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa.
Umukinnyi uvuye muri iyo kipe imaze kwamamara ku mugabane w’Uburayi, ahita ajya mu ikipe ya Europcar, ikinwamo n’abakinnyi bakomeye muri Afurika barimo umunya Eritrea Nathnael Berhane wa mbere muri Afurika mu mukino w’amagare.
Uwizeyimana Bonaventure w’imyaka 21, agiye gukina mu Bufaransa nyuma yo kwigaragaza cyane haba mu masiganwa mpuzamahanga yagiye yitabira harimo na ‘Tour du Rwanda’ ari naho cyane cyane amakipe yamushimiye, dore ko yanakunze kwitoroza muri Afurika y’Epfo.
Irushanwa ryamuhesheje amahirwe yo kujya gukina i Burayi , cyane cyane ni irya La Tropicale Amissa Bongo riheruka kubera muri Gabon, aho Uwizeyimana yabashije kwegukanamo agace (etape) kamwe, icyo gihe mu bo yasize hari harimo abakinnyi b’ibihangange ku isi nka Adrien Petit na Luis Leon Sanchez basanzwe bitabira isiganwa ‘Tour de France’ riza ku mwanya wa mbere ku isi.
U Rwanda ni igihugu kirimo kuzamuka cyane mu mukino w’amagare ku buryo hari abandi bakinnyi bakiri batoya, bahabwa amahirwe yo kubona amakipe yabigize umwuga hanze y’u Rwanda barimo Ndayisenga Valens na Nsengimana Jean Bosco barimo kwitoroze mu Busuwisi.
Hari kandi Hadi Janvier umaze igihe yitoreza muri Afurika y’Epfo, akaba agiye kwerekeza muri Reta zunze ubumwe za Amerika na Canada kwitorezayo no gukina amarushanwa atandukanye, Patrick Byukusenge, Bintunimana Emile n’abandi.
Uwizeyimana aratangira imyitozo na bagenzi be yasanzeyo kuri uyu wa kane tariki ya 10/7/2013, akazajya yitabira amarushanwa atandukanye iyo kipe ye nshya izajya yitabira, ariko akazajya anagaruka mu Rwanda gukinira ikipe y’igihugu mu gihe bibaye ngombwa.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|