Rubaya: Kororera mu gikumba byabafashije gucana bakoresheje Biogaz
Abaturage bo mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi batuye mu mudugudu w’icyitegererezo mu kagari ka Kabeza baravuga ko kororera mu gikumba byabafashije gucana bakoresheje Biogaz.
Mukamunana Alphonsine avuga ko gukoresha Biogaz ari byiza kuko bibarinda guhura n’imyotsi ndetse no gucana ku mashyiga bakoresheje inkwi.
Ikindi ngo ni uko guteka kuri Biogaz byihuta kurenza uko batekaga ku mashyiga. “Ibyo umuntu ateka ku makara mu gihe cy’isaha n’igice, bimara iminota 30 kuri gaz” Mukamunana niko abivuga.
Ikindi ngo ni uko biogas idashobora gushira keretse itekeshejwe ibintu bitinda gushya nk’ibishyimbo.
Mu guteka bakoresheje iyo biogaz kandi ngo babigishije uburyo batekesha nkeya kuko atari byiza kurekura nyinshi igihe bacanye kuko byatuma ishira vuba.
Ibi kandi bijyana no kubungabunga ibidukikije kuko muri uwo mudugudu nta muntu ukijya mu ishyamba gutora inkwi cyangwa gutema igiti byo gucana nk’uko Ntamugabumwe Jean Paul abisobanura.
Asobanura ko Biogaz ikoreshwa mu ngo isaba kuba umuntu afite byibura inka ebyiri hanyuma akubaka ikigega kijyamo metero kibe enye. Icyo kigega kiba gishobora gutanga ingufu ziteka ibyo kurya umunsi wose zikanacana itara rimwe nk’uko mu mudugudu wabo bimeze.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe kubungabunga ibidukikije akanagira mu nshingano ze ibya Biogaz Rutagira Jackison avuga ko ingo zose zo muri uwo mudugudu w’ikitegrerezo zicana zikoresheje Biogaz.
Muri uyu mudugudu w’ikitegererezo ngo hubatswe ibigega 7 bya Biogaz bikaba bicanira ingo zigera muri 43 zose zo muri uyu mudugudu.
Icyo kigega kiba kigizwe n’ibice bitatu by’ingenzi ari byo umwinjiro (in let), ikigega (biodigester) n’urusohokero (out let).
Mu gukora biogas, bavangira amase n’amazi bingana (ibiro 40 by’amase na litiro 40 z’amazi) mu rwinjiriro ari na ko bakuramo imyanda hanyuma bakarekurira urwo ruvange mu kigega.
Uko Biogas igenda yikora niko imyanda yisohorera mu rusohokero, naho gaz ikanyura mu ruhombo ruba rucometse ku kenge kaba kari hejuru ku kigega.
Iyo gaz rero ni yo ikoreshwa mu guteka kuko na yo iba ifite uruhombo rucometse kuri rwa rundi ruturuka ku kigega. Ni na yo ikoreshwa mu gucana itara ryabigenewe.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|