Kamonyi: Ibyobo byakorewemo imirimo y’ubucukuzi bibangamira ibidukikije

Hamwe mu hakorewe imirimo y’ubucukuzi mu karere ka Kamonyi, hasigaye ibyobo bishobora guteza impanuka kubahanyura cyangwa abahaturiye. Ubuyobozi bw’akarere ariko bukavuga ko bwatangiye igikorwa cyo kubisiba n’abacukuzi bafite inshingano zo gusiba aho bakoreye.

Ubucukuzi bw’amabuye imicanga n’ububumbyi bw’amatafari, ni kimwe mu ishingiro ry’ubukungu bw’akarere ka Kamonyi.

Kuri ubu mu karere kose hari abacukuzi n’amakoperative babifitiye uruhusa bagera kuri 69, bashyizeho ihuriro ribahuza. Mu nshingano za bo hakaba harimo gucukura batangiza ibidukikije, kandi ababirenzeho bagahanwa hakurikijwe itegeko.

Hamwe mu hacukuwe ariko ntihabibwe.
Hamwe mu hacukuwe ariko ntihabibwe.

Mu Itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye n’inganzo (carriere) ryatowe mu mwaka wa 2008, rivuga ko Inama Njyanama z’Uturere zigomba kugena amabwiriza ku bakora ubucukuzi.

Mu duce dutandukanye twakorewemo ubucukuzi, usanga ibisimu cyangwa inganzo zamerereye. Bamwe mu baturiye ahacukuwe amabuye yo kubaka mu kagari ka Ruyenzi, ho mu murenge wa Runda, batangaza ko guturana n’ibyobo bibangaamira umutekano wa bo.

Bahorana impungenge z’uko bishobora kuridukana abahanyura cyangwa se abana ba bo bakagwamo, Ubwo rero ngo bahora bigengesereye ku buryo n’iyo babonye umuntu ugiye kuhanyura bamuburira ngo atabigwamo.

Ariko Valens Kabalisa, Umukozi ushinzwe ibidukikije mu karere ka Kamonyi, avuga ko mu mabwiriza baha abacukuzi harimo gusiba ibyobo bacukuyemo no kuhatera ibiti.

Kabalisa arahumuriza abo baturage avuga ko ibyo byobo byacukuwe mu gihe cy’abakoroni cyangwa se n’abacukuzi badafite ibyangombwa bagahagarikwa batarabisiba. Ibyo rero ngo akarere kemeje ko bizasibwa hifashishijwe umuganda w’abaturage.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka