Imodoka zirekura umwotsi w’umukara zahawe amezi 12 zikaba zaciwe mu muhanda
Abantu batunze imodoka zirekura umwotsi w’umukara basabwe gutangira gusuzumisha imodoka zabo hakiri kare kuko nta modoka izogera gukandagira mu muhanda irekura bene uwo mwotsi wangiza ubuzima bw’abantu.
Icyo cyemezo cyafashwe ku bufatanye bwa Polisi, Minsiteri ishinzwe kurengere umutungo kamere (MINIRENA) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA), ubwo batangizaga ubukangurambaga bw’amezi 12 bwo kurwanya iyo myotsi iba irimo uburozi buhumanya imyanya y’ubuhumekero y’umuntu, kuri uyu wa Kane tariki 5/11/2013.
Ubu bukangurambaga ngo bwatangijwe kuko iyo myotsi yari itangiye gutera impungenge kubera imodoka nyinshi zikomeje kwinjira mu Rwanda zishaje, nk’uko Dr Rose Mukankomeje uyobora REMA yabitangaje.
Abafite imodoka zisohora umwotsi w’umukara barasabwa gusuzumisha imodoka zabo ndetse bakajya bazishyiramo amavuta meza.
Minisitri w’Umutungo kamere, yatangaje ko nyuma y’amezi 12 nta rwitwazo umuntu ufite imodoka azaba afite rwo kuba afite imodoka ikirekura imyuka ihumanya.
Ubu bukangurambaga busaba buri muntu wese ufite imodoka irekura umwuka usa n’umukara kwihutira kugana ikigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma imodoka (Control technique) giherereye i Remera, kugira ngo bamurebere igitera iyo modoka guhumanya ibone kuvurwa.
Polisi nayo yasezeranyije ko kubera ikibazo cy’imodoka nyishi biyemeje kongera umubare w’ibyo bigo hirya no hino mu gihugu, kugira ngo borohereze abafite imodoka ingendo bakoraga baza i Kigali.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|