Ibirwa bya Shyute na Kamiko byo mu Kivu bigiye guterwaho amashyamba

Ibirwa bya Shyute na Kamiko byo mu Kiyaga cya Kivu, bigiye kongera guterwaho amashyamba agizwe n’amoko y’ibiti bisaga 156,000. Ni imishinga yo kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa, igamije kuyongera mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

ibirwa bya Shyute na Kamiko mu Kiyaga cya Kivu bigiye kongera guterwaho amashyamba
ibirwa bya Shyute na Kamiko mu Kiyaga cya Kivu bigiye kongera guterwaho amashyamba

Sengambi Albert ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyamasheke, aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, yavuze ko kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa bizarengera ibinyabuzima bimwe byo ku Kiyaga cya Kivu, byari birimo kugenda bicika.

Yagize ati “Dufite umufatanyabikorwa uzadufasha kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa byombi. Mu gihe bizaba bimaze kongera kumeraho amashyamba, bizajya bikurura ba mukerarugendo”.

Imanishimwe Ange, inzobere mu by’urusobe rw’ibinyabuzima, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango ‘Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR)’, uwo muryango akaba ari wo wahawe inshingano zo kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa byombi, yavuze ko gusubiranya ubutaka bwari bwarangiritse kuri ibyo birwa no kubiteraho amashyamba, bizakorerwa kuri Hegitari 200.

Yagize ati “Kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa byombi byo mu kiyaga cya Kivu, bifite inyungu nyinshi. Ibiti biterwa bizajya bifata umwuka uhumanye wa ‘carbon dioxide’ bityo bigabanye ihindagurika ry’ikirere, binagabanye ibyuka bigihumanya”.

Umushinga wo kongera gutera amashyamba no kuvugurura ibyo birwa byombi kandi uzatanga akazi, ndetse n’aho kwimenyereza umwuga ku banyeshuri biga ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi.

Imanishimwe yakomeje agira ati “Ibikorwa by’ubukerarugendo biziyongera, harimo gutembera n’amaguru, no kureba ibimera n’inyamaswa kuri ibyo birwa, kandi kuko hazaba hari byinshi byavuguruwe, aho hantu hashobora kuzaba igice cyo gukorerwamo ubushakashatsi bushingiye ku bukerarugendo”.

Ati “Kuko Igihugu gikomeza guteza imbere urwego rwa serivisi, ni byiza kongera gutunganya ibyo birwa byombi no kongerera agaciro umutungo kamere bifite, kugirango bigirire abantu akamaro n’urusobe rw’ibinyabuzima. Ibiti bigera ku 156,000 bizaterwa kuri ibyo birwa byombi”.

Yungamo ati “Dufite ibiti bya gakondo n’iby’imbuto ziribwa, ariko 85% ni ibiti gakondo harimo n’ibimera bikoreshwa mu buvuzi gakondo”.

Yakomeje avuga ko ibiti bizaterwa, bizajya bikurikiranwa uko bimeze, niba bikura neza, hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa amashyamba ari ku buso bwa Hegitari 724.695 (Ni ukuvuga ko ari kuri 30.4%) by’ubuso bwose by’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka