Nyamagabe: Hatashywe uruganda rukora amapoto ya kijyambere

Mu karere ka Nyamagabe hatashywe uruganda ruzakora amapoto y’insinga z’amashanyarazi ya kijyambere, rukazayakora mu biti byo mu ishyamba bita umukandara utandukanya pariki ya Nyungwe n’abaturage, igikorwa cyabaye kuwa gatatu tariki 26/03/2014.

Iyi mihango yayobowe na minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi ngo izateza imbere u Rwanda kuko uru ruganda rwa sosiyete yitwa New Forest Company ngo ruzatunganya amapoto yo ku rwego rwo hejuru kandi ahendutse, bikazanagabanya umubare w’amafaranga u Rwanda rwatangaga hanze rugura amapoto, ahubwo ayo mafaranga akazakoreshwa ibindi bikorwa biteza u Rwanda imbere.

Amapoto atunganywa n'uruganda NFC.
Amapoto atunganywa n’uruganda NFC.

Minisitiri Stanislas Kamanzi yatangaje kandi ko uru ruganda ruzatanga umusanzu mu kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, ahubwo rukaba rwanatuma ibyo rwohereza hanze byiyongera mu gihe amapoto azaba menshi rukayohereza hanze kandi ngo ni meza cyane.

Uru ruganda rutunganya amapoto rushinzwe bwa mbere mu Rwanda ngo rugiye kuba igisubizo ku bayakenera kuko ubusanzwe yatumizwaga hanze y’igihugu agatwara amafaranga menshi ndetse bikamara n’igihe kinini, nk’uko Mudacumura Emmanuel, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (Electricity Water and Sanitation Agency/ EWSA) karere ka Nyamagabe na Nyaruguru abivuga.

Ibiti birimo kunyuzwa mu mashini ibitunganya bikavamo amapoto y'insinga z'amashanyarazi.
Ibiti birimo kunyuzwa mu mashini ibitunganya bikavamo amapoto y’insinga z’amashanyarazi.
Abashyitsi batemberezwa imbere mu ruganda rutunganya amapoto ngo akomere abashe kuramba.
Abashyitsi batemberezwa imbere mu ruganda rutunganya amapoto ngo akomere abashe kuramba.

“Nka EWSA n’igihugu tubibonyemo igisubizo cyane kubera ko amapoto twayabonaga tuyakura kure akaza anaduhenze kandi akagera hano atinze bigatuma rimwe na rimwe muri stock (mu bubiko) adushirana, none ubwo uruganda rutwegereye tuzajya tuyakura hafi, amafaranga yo kuyatwarisha azagabanuka, n’amapoto bakora nabonye ameze nk’ayo twakuraga hanze”; umuyobozi wa EWSA muri Nyamagabe.

Uruganda rutunganya amapoto rwubatswe mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe ngo rufite ubushobozi bwo gukora amapoto agera ku gihumbi mu cyumweru kimwe.

Minisitiri Kamanzi, umuyobozi wa NFC n'umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe bafungura uruganda ku mugaragaro.
Minisitiri Kamanzi, umuyobozi wa NFC n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe bafungura uruganda ku mugaragaro.

Sosiyete New Forest Company yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo gusarura iri shyamba rikikije pariki y’igihugu ya Nyungwe kandi ikazongera igatera aho yasaruye mu gihe cy’imyaka 49, nyuma aya masezerano agasubirwamo, NFC ikaba yakongera ugahabwa uburenganzira cyangwa se ikabwimwa.

Uretse uruganda rukora amapoto y’insinga z’amashanyarazi, biteganijwe ko sosiyete New Forest Company izanakora amakara ya kijyambere ndetse imirimo ikaba yaranatangiye, ikazanakora imbaho mu buryo bugezweho.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi ba sosiyete New Forest Company, kuri uyu wa kane tariki 27/03/2014.
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi ba sosiyete New Forest Company, kuri uyu wa kane tariki 27/03/2014.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka