Congo-Brazzaville: Abashoramari b’Abanyarwanda biyemeje gushorayo imari mu buhinzi

Abashoramari basaga 30 baturutse mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), kuva ku itariki ya 04 kugera tariki 08 Werurwe 2024, bari muri Repubulika ya Congo mu rugendo rugamije kurebera hamwe uko babyaza umusaruro ubutaka Leta ya Congo yatije sosiyete nyarwanda ya Macefield Ventures Ltd-Congo(MVL) ku gihe cy’imyaka 30.

Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka
Ambasaderi Théoneste Mutsindashyaka

Ku munsi wa mbere bakigera i Brazzaville, mu ijambo ry’ikaze, Ambasaderi Mutsindashyaka yababwiye ko bishimishije kuba baje muri icyo gihugu, baje gukora, abamara impungenge ababwira ko gukora bishoboka kuko n’abandi barakora bigakunda.

Ati: “Kubera umubano mwiza w’ibihugu byacu ndetse n’uw’abakuru b’ibihugu byacu bombi, twagize amahirwe Leta ya Congo iratwizera idutiza ubutaka kugira ngo tububyaze umusaruro” abasaba ko babishyiraho umutima ndetse n’imbaraga kugira ngo bateze imbere u Rwanda na Congo.

Kimenyi Aimable, Umuyobozi Wungirije wa PSF
Kimenyi Aimable, Umuyobozi Wungirije wa PSF

Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Kimenyi Aimable, yasobanuye impamvu nyamukuru aba bashoramari bafashe urugendo rugana muri Congo-Brazzaville, bashingiye ku cyifuzo cya Leta cy’uko abikorera bashyira ingufu mu gushora imari mu buhinzi bityo bakunganira Leta mu kwihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira n’andi masoko.

Ati: “Mu nama y’Umushyikirano iherutse, Minisitiri ufite ubuhinzi mu nshingano ze yatweretse ikibazo Igihugu gifite mu kuba cyitihaza mu biribwa, anaduhamagarira gushora imari mu buhinzi mu rwego rwo kugira ngo twunguke kandi tunatange umusanzu ku iterambere rya Afurika. Ibi byahuye n’uko hari amakuru twari twahawe avuga ko muri Congo Brazzaville Leta hari ubutaka yatije u Rwanda ndetse n’imwe muri sosiyete nyarwanda zikomeye izwi nka Macefield Ventures Ltd -Congo, twiyemeza kuza kubusura ngo turebere hamwe icyahakorerwa.”

Madame Yvonne Mubiligi, Umuyobozi Mukuru wa Macefield Ventures Ltd-Congo
Madame Yvonne Mubiligi, Umuyobozi Mukuru wa Macefield Ventures Ltd-Congo

Madamu Yvonne Mubiligi uhagarariye iyi sosiyete muri Congo, yabwiye aba bashoramari ko ubutaka bwo guhingaho buhari kandi buhagije, abasobanurira inyigo zakozwe z’ibihingwa byahera ndetse anabagira inama yo guhinga ibintu byerera igihe gito kugira ngo bazabashe no guhinga ikibonobono kuko iki gihingwa cyo bagifitiye isoko kandi rinini ryo kuzajya batunganyamo amavuta akoreshwa mu binyabiziga kandi atangiza ikirere.

Mu rugendo rwabo rwo gusura ubutaka mu duce twa Louvakou na Kindamba, aba bashoramari baganiriye kandi n’ubuyobozi bwaho, bababwira ko ari amahirwe kubona Abanyarwanda baza gufatanya n’Abanyecongo muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi, bababwira ko hari byinshi bazabigiraho kandi ko ubuyobozi buhari ngo buborohereze muri gahunda yo kunoza imishinga izakorerwa muri utu duce.

Abashoramari basuye icyanya cy'inganda cya Maloukou
Abashoramari basuye icyanya cy’inganda cya Maloukou

Nyuma yo gusura icyanya cy’inganda na cyo gicungwa na Macefield Ventures Ltd -Congo, giherereye mu gace kitwa Maloukou, aba bashoramari bamurikiwe imirimo iri kuhakorerwa kugira ngo iki cyanya kibashe gukorerwamo, babasobanurira imishinga ihateganyijwe ndetse banamenyesha ababa bifuza kuzaza gukoreramo gutangira gutegura neza imishinga yabo bakazayigeza kuri Macefield Ventures Ltd -Congo mu gihe kidatinze.

Ku musozo w’uru rugendo, aba bashoramari bahuye na Ministiri ufite mu nshingano ze ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse muri Repubulika ya Congo, Madamu Jacqueline Lydia MIKOLO, wabahaye ikaze agira ati : “Murakaza neza muri Congo, twari dutegereje uyu munsi, aho tubona abashoramari bakiri bato (urubyiruko) bava mu Rwanda, kugira ngo bafatanye na bagenzi babo b’Abanyecongo, kuko ari inyungu ku bihugu byacu byombi, ati “ahubwo twarakerewe”.

Abashoramari bahura na Minisitiri Jacqueline Lydia MIKOLO
Abashoramari bahura na Minisitiri Jacqueline Lydia MIKOLO

Yanabijeje ubufasha no kuzabaherekeza mu bikorwa byose, mu rwego rwo gutangiza ishoramari ryabo.

Aba bashoramari bamaze gusura ibikorwa byose bya Macefield Ventures Ltd -Congo, bashimiye Ambasade y’u Rwanda ndetse na Macefield ku mbaraga bashyize mu kubona ubu butaka burenga hegitari 120.000, muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi, biyemeje ko bagiye kwiyegeranya, bagakusanya ubushobozi bakaza kubuhinga mu gihe kidatinze.

Aha bari bagiye gusura ubutaka
Aha bari bagiye gusura ubutaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka