Urujeni Martine abaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza
Urujeni Mertine amaze gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).
Ni mu matora yabaye kuru uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, Urujeni akaba yagize amajwi 298 kuri 397 y’Inteko itora.
Urujeni agiye kuri uwo mwanya asimbuye Nadine Umutoni Gatsinzi, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA), mu mpera z’umwaka ushize.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yahaye ikaze Urujeni Martine nk’umwe wahize uba mu bagize komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, ndetse na Bizimana Hamiss wabaye umujyanama, agaragaza ko ari izindi ngufu Umujyi wungutse mu gukomeza guharanira iterambere ry’umuturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|