Uruzinduko rwa Perezida Kagame rushimangira umubano w’ibihugu byombi – Mamadi Doumbouya

Perezida wa Guinée-Conakry, Gen Mamadi Doumbouya yagaragaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu rushimangira umubano mwiza w’ubuvandimwe n’ubucuti biri hagati y’ibihugu byombi kandi rwongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Conakry na Kigali.

Perezida Kagame na Perezida Doumbouya
Perezida Kagame na Perezida Doumbouya

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X tariki 14 Gicurusi 2024 Perezida Mamadi Doumbouya yavuze ko atewe ishema n’uru ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu kuko rwasize bagiranye ibiganiro byimakaza umubano wa Guinée-Conakry n’u Rwanda.

Ati: “Natewe ishema no kwakira i Conakry umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.”

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bagize umwanya wo guhura banaganira n’umugore wa Ahmed Sékou Touré wabaye Perezida wa mbere wa Guinée, Hadja Andrée Touré.

Perezida Doumbouya avuga ko guhura n’uwahoze ari Madamu wa Perezida, byerekana ko biyemeje gushingira ku masomo ya kera kugira ngo bakemure ibibazo biriho muri iki gihe.

Abakuru b'Ibihugu byombi basuye uwahoze ari umufasha wa Perezida wa Guinea
Abakuru b’Ibihugu byombi basuye uwahoze ari umufasha wa Perezida wa Guinea

Ati: “Reka dukomeze ubumwe kandi twiyemeze gukomeza ibikorwa byacu mu nzira y’ubufatanye n’iterambere ku bwinyungu zabaturage bacu”.

Tariki 14 Gicurasi 2024, nibwo Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Guinée Conakry, aho yasezeweho na Perezida Mamadi Doumbouya.

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinée muri Mata 2023, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri. Icyo gihe yagaragaje ko ibihugu bikorera hamwe, hagamijwe inyungu z’ababituye.

Icyo gihe, Perezida Doumbouya yashimiye Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza yahinduye isura y’u Rwanda rwanyuze mu bihe by’umwijima, aruhindura igihugu gitekanya, cy’intangarugero ku ruhando mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka