Tariki 29 Gashyantare: Isabukuru nziza ku ‘Batarutsi’

Abantu bavutse ku itariki 29 Gashyantare, ntibagira amahirwe yo kwizihiza umunsi w’amavuko buri mwaka nk’abandi kubera ko iyo tariki ibaho rimwe mu myaka ine, bigatuma umwaka bawita ‘Umwaka Utaruka’, ‘Umunsi Utaruka’, n’abavutse kuri uwo munsi bakabita ‘Abatarutsi’ biva ku nshinga Gutaruka.

Umwaka utaruka uteye ute?

Umwaka Utaruka ni umwaka ugira iminsi 366 aho kugira 365 nk’ibisanzwe. Ibi bibaho buri myaka ine, igihe umunsi udasanzwe wa 29 Gashyantare (ukwezi kwa Kabiri) wiyongera ku ndangaminsi (kalendari), bityo nawo bakawita Umunsi Utaruka kuko uboneka gusa buri myaka ine.

Byumvikana ko abantu mwavutse ku itariki 29 Gashyantare, ubu noneho muza kwizihiza itariki y’amavuko ku munsi nyirizina, mu gihe mu yindi myaka usanga hari abayizihiza mbere cyangwa nyuma. Ni ukuvuga kuri 28 Gashyantare cyangwa ku ya 01 Werurwe.

Ese kuki habaho imyaka itaruka?

Urubuga calendar.com rusobanura ko umunsi w’inyongera wa 29 Gashyantare ushyirwa ku ndangaminsi buri myaka ine kugira ngo indangaminsi tugenderaho ikomeze ihure n’ibihe bishingiye ku bumenyi bw’isanzure.

Iyo indangaminsi tugenderaho iza kuba ifite iminsi ingana buri mwaka, twajya twisanga hari iminsi mikuru dutarutse cyangwa amatariki iberaho akaza mbere y’iyo minsi. Umunsi w’inyongera ukaba ushinzwe kuringaniza uburyo bwo kubara amatariki n’imikorere y’izuba.

Ibi rero bigaterwa n’uko Umubumbe w’Isi uzenguruka izuba mu minsi 365.25, kandi bikaba bidashoboka gushyira ku ndangaminsi ¼ cy’umunsi, rero indangaminsi isanzwe (Gregorian calendar) ikagira iminsi 365 bigatuma idahura neza n’umwaka w’izuba.
Iryo tandukaniro ry’ibice .25 cyangwa se ¼ cy’umunsi ni ryo rikomeza gutuma kalendari yacu iva ku gihe, hanyuma mu gihe cy’imyaka ine bigasaba kongeraho umunsi umwe kugira ngo ijye ku gihe bityo n’Umubumbe w’Isi ubone icyo gihe cy’inyongera kugira ngo ubashe kuba warangije kuzenguruka izuba.

Iyo Umwaka Utaruka utaza kubaho nk’uko bisobanurwa n’urubuga calendar.com, nyuma ya buri myaka 100 idafte ibice .25 by’iminsi, ibihe ndangamwaka byari kujya bikererwaho iminsi 25, ugasanga ibihugu byo mu Majyaruguru y’Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byinjiye mu mpeshyi muri Gashyantare.

Kugira ngo habeho umwaka utaruka bisaba iki?

• Ugomba kuba ugabanyika na 4…

• Ariko rero, niba ubasha kugabanyina n’100, icyo gihe ntabwo ushobora kuba Umwaka Utaruka…

• Keretse ushobora kugabanyika na 400, icyo gihe uba ari Umwaka Usimbuka.

Inkomoko y’Umwaka Utaruka

Abanyamisiri ni bo babaye aba mbere mu kuvumbura ikibazo cy’indangaminsi itaruka, ubwo muri 238 Mbere ya Kirisitu, inteko rusange y’abapadiri bagenderaga kuri Canopus (inyenyeri irusha izindi gushashagirana) yemezaga iteka ryo kwizihiza umwami Pharaoh Ptolemy III. Icyo gihe indangaminsi yo mu Misiri yari ifite iminsi 360 kongeraho icyo bitaga "Ukwezi Kugufi" kugizwe n’iminsi itanu (5).

Hari n’igitekerezo kivuga ko muri iryo teka basabaga ko hongerwa undi munsi hagati y’impera z’Ukwezi Kugufi n’Umwaka Mushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka