Dore zimwe mu nyamaswa zirama kurusha umuntu

Umuntu iyo agejeje ku myaka 80 kuri ubu bavuga ko akuze, yageza ku myaka 100 bakavuga ko yaramye, ariko mu nyamaswa hari izigeza ku myaka magana ane.

Inyamaswa zibaho igihe kirekire ziba zifite ibizifasha kugira ngo zirame harimo no kuba zihagarara gukura mu gihe runaka bitewe n’ibizikikije. Inyinshi muri zo ziba hasi mu bujyakuzimu bw’inyanja. Ubushakashatsi hari aho usanga butagaragaza igihe gihamye kizwi izi nyamanswa ziba zaravukiye. Icyo gihe hagenderwa ku makuru yavuye mu bundi bwabanje. Uru ni urutonde rwa zimwe mu nyamaswa zibaho igihe kirekire kurusha izindi.

Akanyamasyo ka Seychelles

Utunyamasyo dusanzwe tuzwiho kubaho igihe kirekire ariko akabaho igihe kinini ni ako mu bwoko bwa Aldabrachelys gigantea hololissa. Akamaze igihe kirekire kaba ku kirwa cya St Helena mu Nyanja ya Atlantic kahazanywe n’abantu bo muri Seychelles hagati ya 1882 na 1886. Aka kiswe Jonathan muri 2022 kanditswe mu gitabo cy’uduhigo (Guiness World Record) nk’akanyamasyo kamarambye ku Isi. Imyaka ya Jonathan igenderwa ku ifoto yafashwe hagati ya 1882 na 1886. Kandi kuri iyo foto kari karakuze nibura gafite imyaka 50 nk’uko livescience, urubuga rushyirwaho ubushakashatsi ku binyabuzima rubivuga.

Urchins

Ibi ni ibinyabuzima bitagira ingingo (invertabrates) bitwikiriwe n’amahwa byitwa ‘urchins’ bikunze kuboneka mu nyanja itukura. Kaminuza ya Oregon State muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko Urchins zikunze kuba mu mazi y’inyanja yegereye ubutaka zikarya ibimera byo mu nyanja. Ubushakashatsi bw’iyi kaminuza buvuga ko Urchins zikura buhoro cyane hamwe na hamwe zigashobora kubaho ibinyejana mu gihe zidahuye n’izindi nyamaswa zizirya, indwara cyangwa abarobyi.

Urchins zo mu nyanja itukura zo muri Washington na Alaska zibaho imyaka hagati ya 100 na 200. Ubushakashatsi bwakozwe na Fishery Bulletin muri 2003 buvuga ko iriho ifite imyaka myinshi ari 200.

Ifi yo mu bwoko bwa Baleine

Iyi fi izwiho kuba ari cyo kinyamabere kibaho igihe kirekire. Ikigo cyo muri USA kirengera ibinyabuzima byo mu mazi kivuga ko iyi fi ibaho imyaka hagati ya 100 na 200.

Baleine igira akanyangingo (gene) kitwa ERCC1 gafasha gukiza akaremangingo fatizo (DNA) iyo kangiritse. Ibi biyirinda indwara nyinshi nka kanseri. Igira n’akandi kanyangingo kitwa PCNA kayifasha kugabanya umuvuduko isazamo.

Ifi yo mu bwoko bwa Rougheye

Iyi fi yitwa Rougheye Rockfish mu Cyongereza ni yo fi ibaho igihe kirekire kigera ku myaka 205 nk’uko ishami rishinzwe amafi n’inyamaswa zo mu ishyamba rya Washington (Washington Department of Fish and Wildlife). Aya mafi asa n’iroza cyangwa igitaka aba mu nyanja ya Pacific, afite uburebure bya santimetero 97 akaba arya andi mafi mato mato. Muri 2021 ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rwitwa science buvuga ko iyi fi ifite ubushobozi bwo gukosora akaremangingo fatizo kayo bigatuma ibaho igihe kirekire.

Ifi yo mu bwoko bwa Greenland Shark

Iyi fi iri mu bwoko bw’izo mu Gifaransa bita Requin mu cyongereza ikitwa Shark. Iboneka mu nyanja ya Arctic no mu nyanja ya Atlantic ya ruguru. Ifite uburebure bwa metero zirenga 7, irya andi mafi mato n’ibimera biba mu nyanja nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi cya St. Lawrence shark observatory cyo muri Canada kibivuga. Muri 2016 ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rw’ubushakashatsi rwa science buvuga ko ubu bwoko bw’amafi bubaho kugera ku myaka 272. Iyagaragaye ifite imyaka myinshi yari ifite imyaka 392.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo tumara imyaka mike ku isi,dushonje duhishiwe.Mu myaka iri imbere,imana izahindura ibintu.Bizagenda gute?Nkuko igitabo yaduhaye kibivuga,izaha ubuzima bw’iteka abantu birinda gukora ibyo itubuza,ndetse izazura abantu bapfuye barayumviraga.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka utari kure.

butuyu yanditse ku itariki ya: 8-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka