Menya inkomoko y’ahitwa mu ‘Tubindi twa Rubona’ muri Gatsibo

Utubindi twa Rubona turi mu cyahoze ari Ubuganza hafi ya Kiramuruzi. Aho duherereye ubu ni mu Mudugudu wa Tubindi, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo kari mu Ntara y’Iburasirazuba. Utu tubindi ngo twafukuwe n’umwami Ruganzu II Ndori, ari kumwe n’ingabo ze.

Na n'ubu haracyagaragara aya mateka y'utwo tubindi
Na n’ubu haracyagaragara aya mateka y’utwo tubindi

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na André Ntagwabira, Umushakashatsi Ushinzwe Amateka ashingiye ku Bisigaratongo mu Nteko y’Umuco, yavuze ko Inteko y’umuco yakoze ubushakashatsi ahitwa mu Tubindi twa Rubona duherereye mu Karere ka Gatsibo.

Ntagwabira avuga ko amateka Inteko y’Umuco yakusanyije, avuga ko mu mpera z’ikinyejana cya 16, igihugu cy’u Bunyabungo cyategekwaga na Nsibura Nyebunga, cyacuze umugambi wo gutera u Rwanda, ndetse kibishyigikirwamo n’u Bugara bwategekwaga na Nzira ya Muramira.

Umwami w’u Rwanda, Ndahiro II Cyamatare amenye ko agiye guterwa, yihutiye guhungisha umwe mu bahungu be wagombaga kuzamusimbura ku ngoma ari we Ndori, kugira ngo atazagwa mu maboko y’umwanzi mu gihe Cyamatare yari kuba atsinzwe. Kuva ubwo Ndori yagiye kubunda i Karagwe kwa nyirasenge Nyabunyana, wari wararongowe n’Umwami waho, Karemera Ndagara.

Nk’uko bivugwa n’umwanditsi w’amateka Alexis Kagame (1972:89-90), irage rivuga guhungisha Ndori no kuba ari we wagombaga gusimbura se ku ngoma, Cyamatare, yarikoreye ku Mukingo wa Nyanza, aribwira Abaryankuna kandi abategeka kuzaryubahiriza nyuma y’itanga rye. Avuye ku Mukingo, Cyamatare yimukiye mu Cyingogo ari na ho ingabo za Nsibura zamusanze zimutsinda i Rubi rw’i Nyundo.

Ndahiro II Cyamatare amaze gutanga, u Rwanda rwagiye mu kangaratete, igice kimwe cyarigaruriwe n’u Bunyabungo, ikindi gitegekwa n’abavandimwe ba Cyamatare bari baranze kumuyoboka. U Rwanda rwabaye muri ayo mage imyaka irenze 11, ariko umwe mu Baryankuna witwaga Kavuna ka Mushimiye, yari yarakomeje kujya ajya gusura Ndori akamumenyesha aho Igihugu kigeze.

Nsibura Nyebunga amaze gutanga, Abaryankuna, mu ibanga rikomeye, batumye kuri Ndori ngo aze yime ingoma ya se. Boherezayo Kavuna ngo abe ari we ujya kubimubwira nk’uko yari asanzwe ajya kumumenyesha n’andi makuru.

Mu Tubindi twa Rubona muri Gatsibo
Mu Tubindi twa Rubona muri Gatsibo

Abundutse, Ndori yaherekejwe n’abantu yizeraga gusa bayobowe na Muyango wa Ruhinda wavaga inda imwe n’umwami wa Karagwe, Karemera Ruhinda. Bageze ku mugezi w’Akagera, Ndori yategetse abasare kwambutsa abo bari kumwe uretse Kavuna (Kagame 1972:98), kuko indagu zari zarabimubujije. Kavuna na we abibonye atyo, yenda umuheto n’icumu rye abivunira ku ivi aterera mu mazi na we arabikurikira yiyahuye, kubera agahinda kenshi yari agize.

Ndori n’abari bamuherekeje bahuriye n’Abiru bari baje kumwimika i Gatsibo (mu Ndorwa) aba ari naho yimira, yitwa Ruganzu II Ndori. Nyuma yishakiye umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyirarumaga wari utuye i Gihogwe mu ibanga rya Jari, kuko nyina umubyara yari yaraguye mu Miko y’abakobwa. Umugabekazi Nyirarumaga yamenyekanye cyane nk’umugore w’umusizi, dore ko ari na we wahimbye igisigo bwa mbere, guhera ubwo ibisigo bisimbura ibinyeto! Ingoma y’ingabe ya Ruganzu II Ndori yari Nangamadumbu, nyuma ayisimbuza Karinga (Kagame 1972:98-99).

Ruganzu II Ndori amaze kwima ingoma yaciye amateka atatu agaragaza ko u Rwanda rwakomeje kuzirikana Karagwe, nk’igihugu cyabundishije umwami warwunamuye, ategetse ko Izina ‘Karemera’ ryari iry’abami b’i Karagwe, ryongerwa ku rutonde rw’amazina y’ubugabe mu Rwanda, u Rwanda rutazigera rutera Karagwe ndetse Abami b’i Karagwe baba abajyanama badasanzwe b’Abami b’u Rwanda.

Nta gushidikanya ko Ruganzu II Ndori ari we mwami wabaye ikirangirire cyane kurusha abandi bami b’u Rwanda. Ibi bigaragazwa n’ibintu byinshi bitandukanye Abanyarwanda bakimwibukiraho kugeza ubu.

Ntagwabira ati “Bimwe muri ibyo ni uko yahoreye se akigarurira Ijwi n’u Bugara; ndetse yica abahinza benshi yigarurira impugu zabo zari zikikije u Rwanda. Mbese kumenyekana kwa Ruganzu bifite ishingiro, kuko yakuye Igihugu mu mage kirongera kiba igihangange, kandi aracyagura arenza imbago aho ba sekuru bazishinze”.

Kubera ubwo butwari Ruganzu II Ndori yagaragaje, hari byinshi bimwitirirwa muri iki gihe bisa n’ibitangaza cyangwa amayobera. Mu bimwitirirwa harimo n’Utubindi twa Rubona bivugwa ko twafukuwe na we. Abakuru basobanura amateka y’utwo tubindi, bavuga ko ubwo batahaga mu Rwanda baturutse i Karagwe, Ruganzu n’ingabo ze baraye i Rubona mu Buganza.

Bahageze bafite inyota, nuko Ruganzu yenda icumu rye arishinga mu butaka afukura intango 12 zose zuzura amazi, baranywa. Kugeza magingo aya izo ntango ziracyahari n’ubwo zigenda zangizwa n’isuri ndetse n’imirimo y’amaboko y’abaturage, ikorerwa ku butaka ziteretseho.
Icyakora n’ubwo izo ntango zimeze nk’ibibindi binini bifukuye mu ibuye rikomeye, biragoye kumenya undi waba warabikoze niba atari Ruganzu koko.

Kugeza ubu aha hantu mu Tubindi twa Rubona, hamaze gushyirwa ku rutonde n’Inteko y’Umuco nk’ahantu habumbatiye amateka yo hambere kugira ngo azabungabungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kumenya inkomoko yamazina ndatemwa kiziguro girora kiramuruzi

Murekatete viviane yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka