Sénégal: Batashye Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, ari kumwe n’abayobozi batandukanye muri Sénégal, yatashye ku mugaragaro Urwibutso rwa Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye mu Rwanda.

Urwibutso rwubakiwe Captain Mbaye Diagne
Urwibutso rwubakiwe Captain Mbaye Diagne

Captain Mbaye Diagne yitabye Imana tariki 31 Gicurasi 1994 ahitanywe n’igisasu ubwo yari mu kazi, akaba ashimirwa ubutwari yagaragaje mu gihe cya Jenoside ubwo yemeraga kwitangira inzirakarengane z’Abatutsi bicwaga muri icyo gihe.

Umuhango wo gutaha uru rwibutso rwubatswe ku busabe bwa Perezida Macky Sall wabaye tariki 22 Werurwe 2024 muri Sénégal, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Amb Karabaranga yavuze ko Mbaye Diagne akwiye guhabwa icyubahiro kuko yatanze ubuzima bwe kugira ngo akize Abatutsi barimo kwicwa bashaka kubatsemba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Hamwe na bagenzi be bo muri Sénégal, bakijije Abatutsi babarirwa mu bihumbi mu Mujyi wa Kigali.”

Ambasaderi Karabaranga yakomeje agira ati: “Tuzahora tumwibuka nk’umuntu w’umugwaneza, umunyamurava udasanzwe, wigomwe, kandi akiyemeza.”

Muri Nyakanga 2010, ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora, u Rwanda rwageneye Captain Mbaye Diagne umudali w’ubutwari (UMURINZI), Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba ari we wawushyikirije umuryango we.

Amb. Karabaranga Jean Pierre, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2024, mu gihe u Rwanda ruzaba rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Captain Diagne n’umuryango we na bo bazaba bazirikanwa. Ati: “Tuzahora tumushimira.”

Diagne wari ufite ipeti rya Kapiteni yiciwe mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ubwo yari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUAR), akaba yarishwe muri Jenoside ubwo yavaga guhisha Abatutsi muri Mille Collines bendaga kwicwa.

Bimwe mu bikorwa Mbaye Diagne azwiho birimo gukiza abantu benshi akoresheje ibiganiro n’ababaga bagiye kubica byaba na ngombwa agatanga ikiguzi.

N’ubwo Mbaye Diagne atabashije gukiza uwari Minisitiri w’intebe, Madamu Uwiringiyimana Agathe, ni we washoboye kurokora abana be batanu, kugira ngo baticwa n’abari abarinzi ba Perezida Habyarimana maze abajyana kuri Hotel des Mille Collines.

Captain Mbaye Diagne
Captain Mbaye Diagne

Captain Mbaye Diagne yagize ubutwari burenze ubwa bagenzi be agerageza gushyikirana na Bagosora na Gen Bizimungu wayoboraga abasirikare, asaba ko abari muri Mille Collines ashobora kubatwara bakagera kuri Stade Amahoro aho FPR Inkotanyi yari ifite icyicaro. Igisasu cyaje kumuhitana ageze kuri bariyeri aho yaganiraga n’Interahamwe ngo zireke abo bantu batambuke.

Gen. Roméo Dallaire, umuyobozi w’ingabo za MINUAR zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu 1994, avuga ko Mbaye yari intwari mu bikorwa byo gukiza abantu. Ibi byagarutsweho kandi mu gitabo cyamuritswe mu 2014 na Boubacar Boris Diop, mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.

Kubera ibyo bikorwa bye, mu 2014, Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kashyizeho umudali witiriwe ubutwari budasanzwe bw’uyu Munyasenegali Captain Mbaye Diagne.

Aka kanama ka ONU, kemeje ko uyu mudali uzajya uhabwa imiryango, abapolisi, abakozi ba ONU b’abasivili ndetse n’abakorana na yo bagaragaza ubutwari budasanzwe mu bihe by’akaga iyo bari mu mirimo yabo.

Ubwo hafatwaga uyu mwanzuro kandi aka kanama kaboneyeho kwemera ko Umuryango w’Abibumbye wakoze amakosa yo kuba utarigeze ushimira umuryango wa Captain Diagne ku bw’igitambo cy’ubuzima bwe yatangiye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka