Perezida Biden yavuze ko adasaba imbabazi Putin, ahita yongera ingengo y’Imari y’igisirikare

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasobanuye ko ijambo yavugiye muri Pologne ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladmir Putin ‘adashobora kuguma ku butegetsi’, ngo yaritewe n’akababaro gakomeye yari afite kandi ko atarisabira imbabazi.

Biden wavugiye ayo magambo imbere y’imbaga y’impunzi z’Abanya-Ukraine ubwo yazisuraga mu mpera z’icyumweru gishize aho zahungiye muri Pologne, akomeje kwisobanura ko atarimo guhamagarira abantu gukuraho ubutegetsi mu Burusiya.

Igihe Perezida Biden yamaraga kuvuga ijambo ati "Putin ntashobora kuguma ku butegetsi", ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri USA (the White House) byahise bisohora itangazo rivuga ko atahamagariraga abantu guhirika Ubutegetsi bwa Putine.

Kuri uyu wa Mbere Perezida Biden yakomeje gushimangira imbere y’Itangazamakuru ibyatangajwe n’Ibiro bye, ariko agira ati "Nashakaga kugaragaza akababaro gakabije nari mfite, kandi simbisabira imbabazi".

Perezida Biden yirinze guha agaciro ibivugwa ko amagambo yavuze kuri Putin ashobora gutuma ibihugu byombi bicana umubano burundu, cyangwa agatuma ibiganiro by’amahoro muri Ukraine biburizwamo.

Ku ruhande rw’u Burusiya, amagambo ya Perezida Biden buyafata nk’impamvu ikomeye ishobora kugeza umubano w’ibihugu byombi ku ndunduro, ndetse ayo magambo atanga imbuzi (alarming) ku buryo u Burusiya ngo buzakomeza gukurikiranira hafi imyitwarire ya USA kuri bwo.

Hagati aho Perezida Biden yateguye ingengo y’Imari igomba gukoreshwa n’igisirikare cya USA, harimo n’amafaranga ngo azafasha mu gutanga ibisubizo by’imbaraga kuri Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin.

Perezida Biden yateguye Umushinga w’Ingengo y’Imari ingana n’Amadolari ya Amerika miliyari 813 na miliyoni 300, agomba kugenda ku bikorwa bya gisirikare.

Ni amafaranga yiyongereyeho hafi miliyari 36 z’Amadolari ya Amerika, ugereranyije n’Ingengo y’Imari ya gisirikare y’umwaka ushize wa 2021 yanganaga na miliyari 777.7.

Perezida Biden yagize icyo avuga kuri iyi ngengo y’Imari ati "Iraduha iby’inyongera dukeneye kugira ngo dukomeze kurinda Abanyamerika, dukomeze kugira igisikare cya mbere cyiteguye, cyatojwe kandi gifite ibikoresho bya mbere bikomeye ku Isi".

Yakomeje avuga ko iyo Ngengo y’Imari itanga ubushobozi bw’inyongera busubizanya imbaraga ibitero Putin yagabye kuri Ukraine n’ingaruka ku bukungu, ubuhunzi n’umutekano muke byateje.

Hagati aho nyuma y’uko u Burusiya butangaje ko icyiciro cya mbere cy’ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine kirangiye "hakaba hakurikiyeho kubohora Intara ya Donbass", kuri uyu wa Mbere mu burasirazuba bwa Ukraine ngo hagiyeyo umutwe w’abarwanyi b’abacanshuro b’Abarusiya witwa Wagner, nk’uko bitangazwa na Leta y’u Bwongereza.

Ibihugu bitandukanye by’i Burayi birimo u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani na Espanye byahise bisaba abaturage babyo, kutongera kwiyemeza kujya gufasha Abanya-Ukraine mu ntambara barwanamo n’Abarusiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Budget ikoreshwa mu gisirikare ku isi hose ingana na 2 Trillions Rwf buri mwaka.Iyo ngengo y’imali iramutse ikoreshejwe ibindi,abatuye isi yose baba abakire,bakabaho neza.Nkuko ijambo ryayo rivuga,ku munsi w’imperuka imana izatwika intwaro zose zo ku isi kandi irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Nyuma yaho isi izaba paradizo,ibibazo byose biveho,harimo n’urupfu.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka