Pasiteri afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umusore ukundana n’umukobwa we

Umupasiteri witwa Samuel Davalos Pasillas, w’imyaka 47 wo muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kuba yaraguriye abantu ngo bice umusore ukundana n’umukobwa we.

Pasiteri afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umusore ukundana n'umukobwa we
Pasiteri afunzwe akekwaho gushaka kwicisha umusore ukundana n’umukobwa we

Polisi y’ahitwa Riverside muri California, ngo yataye muri yombi Pasiteri Samuel Pasillas nyuma yo gukusanya ibimenyetso by’uko yagize uruhare mu gushaka kwica umukunzi w’umukobwa we.

Ni igikorwa cyabaye ku itariki 21 Ukwakira 2023, i Riverside, ubwo uwo musore wari ugiye kwicwa yari yicaye mu modoka, hanyuma araswa inshuro nyinshi n’abantu bari bari mu modoka yaje yegera iye. Abo bamurashe, bahise bongera umuvuduko w’imodoka baragenda, ariko uwo bari bamaze kurasa yaje kurokoka kuko yashoboye kugenda gacyeya agera ku bitaro byari hafi aho. Nta makuru menshi yashoboraga guha abagenzacyaha ku bantu yaba akeka bari bagiye kumwica. Ariko hashize amezi atanu, Polisi irangiza iperereza yemeza ko ‘ari ubwicanyi bukoreshejwe imbunda’ bwari bwateguwe na se w’umukobwa, bakundanaga kwita Pasiteri Pasillas.

Umuyobozi wa Polisi ya Riverside, Ryan Railsback, yabwiye itangazamakuru rya ‘ABC Eyewitness News’ ko uwo mupasiteri yatanze amakuru kuri abo bakekwaho kuba ari we wabashatse ngo bice umusore ukundana n’umukobwa we. Yabishyuye hafi ibihumbi 40 by’Amadolara ($40,000).”

Pasiteri Pasillas yafatanywe n’undi umwe mu bakekwa ko yari yabishyuye ngo bice uwo musore, witwa Juan Manuel Cebreros w’imyaka 55 y’amavuko, undi wa gatatu ukekwa akaba agishakishwa, witwa Jesus Abel Felix Garcia.

Abo bombi bafashwe, Pasillas na Cebreros, baburanye bahakana ibyaha, ariko basaba ko bakomeza gukurikiranwa badafunze ‘bail’ ku ngwate ya Miliyoni y’Amadolari ($1 million), urubanza rukaba ruzasomwa ku itariki 26 Werurwe 2024.

Ikinyamakuru Odditycentral cyatangaje ko Polisi ya Riverside, yavuze ko Pasiteri Pasillas yahuye n’abo bagabo babiri yari yashatse, abishyura $40,000, abaha n’amakuru yerekeye uwo musore muri iryo joro yarashwemo. Ku bijyanye n’impamvu yashakaga ko uwo musore apfa, Pasillas avugwaho ko atigeze yishimira ko akundana n’umukobwa we, kandi kuko atashobora kumvisha umukobwa we ko agomba kumureka, yahisemo gucura uwo mugambi mubisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ntabwo bitangaje.Usanga abavuga ko ari abakozi b’imana aribo ba mbere mu gukora ibyo itubuza,kubera kwishakira inyungu.Urugero,nubwo imana isaba abakristu nyakuli kitivanga muli politike,usanga bayivangamo cyane.Urugero,igihe mu Rwanda hali intambara,hagati ya 1990-1994,abanyamadini bose basengeraga ingabo z’igihugu ngo zijye gutsinda uwo bitaga umwanzi Fpr.Nyamara ubu ayo madini asengera wa wundi bitaga umwanzi.Kereka wenda abayehova bavuga ko batajya muli politike no mu ntambara zibera mu isi.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 25-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka