Nigeria yongeye gufungura imipaka iyihuza na Niger

Nyuma y’amezi umunani ashize muri Niger habaye ‘Coup d’état’ yakozwe n’igisirikare, bigatuma Nigeria ifunga imipaka iyihuza n’icyo gihugu, ndetse ikagifatira ibihano mu rwego rwo kugaragaza ko idashyigikiye ubutegetsi butatowe n’abaturage, ubu Perezia wa Nigeria Boa Tinubu yakuyeho ibihano byo mu rwego rw’ubukungu byari byafatiwe Niger.

Perezida Bola Tinubu wa Nigeria
Perezida Bola Tinubu wa Nigeria

Perezida Bola Tinubu yahise anategeka ko imipaka y’igihugu cye na Niger ihita ifungurwa, indege zikora ibijyanye n’ubucuruzi zigatangira kugenda, ndetse n’amashanyarazi Nigeria itanga muri Niger agatangira gutangwa.

Nyuma y’ibyo bihano Niger yari yafatiwe na Nigeria, ubucuruzi bw’ibyo Niger yoherezaga muri Nigeria cyane cyane umusaruro w’ibikomoka ku bworozi ndetse n’ibitunguru bwaragabanutse cyane.

Niger nk’igihugu gishingira cyane ku bicuruzwa gitumiza hanze, (des importations), yahuye n’ikibazo gikomeye cyo kubura ibintu by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, abaturage ba Niger baturiye imipaka ni bo bahuye n’ingaruka zikomeye z’ibyo bihano.

Ikinyamakuru ‘Africanews’ cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2024, ari bwo Umuryango wa Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS), wemeye gukuraho ibihano wari warafatiye ibihugu by’ibinyamuryango byawo birimo Niger, Mali, Burkina Faso ndetse na Guinée, kubera ko byose byabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare muri iyi myaka ibiri ishize.

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso byari byatangaje ko bivuye muri uwo Muryango wa CEDEAO, nyuma gufatirwa ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka