Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 280

Muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri basaga 280, babasanze mu ishuri riherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, uwo ukaba ushobora kuba uri mu mibare minini y’abantu bashimutiwe rimwe muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’umwe mu barimu bo kuri iryo shuri.

Ikinyamakuru cya DW cyatangaje ko ibikorwa byo gushimuta abantu benshi icyarimwe, hagamijwe kwaka amafaranga nk’ingurano yo kugira ngo barekurwe, bikunze kubaho muri Nigeria.

Abayobozi bo muri Leta ya Kaduna bemeje iby’icyo gitero cyagabwe ku ishuri rya ‘Kuriga school’, nubwo bo batigeze bagaruka ku mibare b’abashimuswe.

Sani Abdullahi, umwarimu kuri iryo shuri rya GSS Kuriga, muri District ya Chikun, yavuze ko hari abanyeshuri 25 mu bari bashimuswe bashoboye kugaruka, ndetse ko hari n’abandi banyeshuri benshi n’abarimu bashoboye gutoroka mu gihe abo bantu bitwaje intwaro barimo barasa mu kirere.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko umuturage uturiye iryo shuri yabahamirije ko abanyeshuri bashimuswe basaga 280.

Aganira n’abanyamakuru, Guverineri wa Leta ya Kaduna, Uba Sani yagize ati "Tuzakora ibishoboka byose ku buryo buri mwana azagaruka. Turimo turakorana n’inzego z’umutekano”.

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, atorwa ngo ajye ku butegetsi bw’icyo gihugu, mu byo yasezeranyije abaturage, ngo harimo no gukemura burundu ikibazo cy’umutekano mu gihugu, ariko ntabwo arabigeraho kuko ibikorwa bihungabanya umutekano ntibirarangira, cyane cyane mu Mujyaruguru y’icyo gihugu.

Abo banyeshuri bashimuswe nyuma y’iminsi mikeya muri ako gace, bitangajwe ko hari abagore baburiwe irengero, icyo gihe bikekwa ko ari inyeshyamba zituruka mu mitwe y’iterabwoba ishingiye ku idini ya kiyisilamu, zikunze gushimuta abantu mu bice by’icyaro muri Leta ya Borno muri Nigeria zabatwaye.

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2023, nabwo abantu bitwaje intwaro bashimuse abandi banyeshuri basaga 30 muri Kaminuza yo muri Leta ya Zamfara-Nigeria. Mu mwaka wa 2021, mu bihe bitandukanye, abanyeshuri basaga 300 barashimuswe ku ishuri ry’abakobwa biga bararamo riherereye mu Mujyi wa Jangebe muri Leta ya Zamfara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka