Nigeria: Abanyeshuri bari bashimuswe barekuwe ari bazima

Muri Nigeria, abayobozi batangaje ko abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu bagera ku 137 bari bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro basanze mu ishuri ryabo rya Kuri muri Leta ya Kaduna ku itariki 7 Werurwe 2024, ubu barekuwe kandi ari bazima.

Mu itangazo ryasohowe na Guverineri wa Leta ya Kaduna muri Nigeria, Uba Sani, Yagize ati: “ni umunsi w’umunezero. Abanyeshuri hafi 140 bari bashimuswe mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Werurwe 2024, mu gitero kimwe mu bikomeye byo gushimuta abanyeshuri byabayeho muri Nigeria muri iyi myaka ya vuba, barekuwe ari bazima kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024”.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria Jenerali Edward Buba, nawe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ko abari batwaye bashimuswe bose batabawe ari bazima.Yagize ati, " 137 bari bashimuswe barimo abakobwa 76 n’abahungu 61, batabariwe muri Leta ya Zamfara , bakaba bagiye gushyikirizwa Guverinoma ya Leta ya Kaduna aho bari bari mu gihe bashimutwaga”.

Guverineri Uba Sani, wa Leta ya Kaduna yavuze ko “Abanyeshuri bose bo ku Kigo cy’ishuri cya Kuriga bari bashimuswe barekuwe bose ari bazima”.

Umubare w’abanyeshuri n’abarimu bashimuswe ku itariki 7 Werurwe 2024, wari wabanje gutangazwa ko ari 250, ariko nyuma iyo mibare ihinduka igabanuka kuko nyuma hari abatashye mu ngo zabo kandi bari babaruwe nk’abashimuswe, ndetse n’abandi bari bahunze gusa nyuma bakagaruka mu ngo zabo.
Abanyeshuri bari bashimuswe, ngo bafite hagati y’imyaka 8-15, bakimara gushimutwa, byateje ibibazo muri icyo gihugu, abaturage bavuga ko hari ikibazo gikomeye cy’umutekano, ingabo z’igihugu zitangira ibikorwa byo gushakisha aho abo banyeshuri baba bajyanywe, bashakira cyane cyane mu mashyamba yo muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Nubwo atasobanuye uburyo abo banyeshuri batabawemo, ariko Guverineri Uba Sani yavuze ko “Ashimira igisirikare cya Nigeria, agashimira Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Umujyanama ku mutekano w’igihugu ndetse n’Abanya-Nigeria basenze kugira ngo abo banyeshuri bazagaruke ari bazima”.

Ikinyamakuru France24 cyatangaje ko imibare y’urwego rw’iperereza muri Nigeria yagaragaje ko abantu 4 777 ari bob amaze gushimutwa muri rusange aho muri Nigeria kuva Perezida Bola Ahmed Tinubu afashe ubutegetsi muri Gicurasi 2023, kandi abenshi muri abo bashimuswe bakaba baraburiwe irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka