Mozambique: Batangiye kugerwaho n’imfashanyo y’ibiribwa

Inzego z’Umuryango w’Abibumbye zatangaje ko haje imfashanyo z’ubutabazi mu Mujyi wa Palma mu majyaruguru ya Mozambique ku nshuro ya mbere, kuva igitero kinini cyagabwa kuri uwo mujyi muri Werurwe uyu mwaka, bikozwe n’abarwanyi b’umutwe wa Kiyisilamu bitwaje intwaro.

Imiryango irenga 2000 ni yo yakiriye imfashanyo y’ibiribwa muri Palma mu Ntara ya Cabo Delgado, bivugwa ko ikungahaye kuri gaze.

Abakozi bashinzwe imfashanyo bahuye n’imbogamizi zo kugera muri Palma kubera umutekano muke, no kubura ibikoresho byo gukoresha.

Hagati aho, biravugwa ko indi mibiri itatu y’abantu baciwe imitwe yabonetse mu gace ka Quissanga k’iyo ntara, bituma umubare w’abamaze kwicwa ugera ku bantu umunani kuva mu cyumweru gishize bikozwe n’umutwe w’Abajihadiste.

Amakimbirane yatangiye mu 2017 amaze guhitana abantu barenga 3.100 ndetse yimura abantu barenga 800,000 nk’uko bitangazwa na BBC.

Igikorwa cy’ubutabazi kibaye nyuma yaho u Rwanda rwohereje ingabo mu gihugu cya Mozambique kubera imibanire myiza y’ibihugu byombi, ishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2018.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri icyo gihugu zigafatanya n’izaho, inyeshyamba zarameneshejwe, ubu imijyi myishyi yari yarigaruriwe na zo ikaba yaragarutsemo umutekano ku buryo abaturage bari barataye ingo zabo batangiye kuzigarukamo, ari na ko gahenge ko kubona uko ubutabazi bubageraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka