Minisitiri w’Intebe wa Ireland yeguye

Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Leo Varadkar, yatangaje ko yeguye ku nshingano ze za Minisitiri w’Intebe, ndetse n’izo kuyobora Ishyaka Fine Gael.

Leo Varadkar weguye
Leo Varadkar weguye

Ni icyemezo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, tariki 20 Werurwe 2024, mu murwa Mukuru wa Ireland, Dublin.

Leo Varadkar yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku mpamvu zihariye, ariko akaba ari we ku giti cye wagifashe nta wamushyizeho igitutu.

Ati "Impamvu zo kuva ku butegetsi ni izanjye ku giti cyanjye n’iza politiki."

Leo Varadkar yavue ko nubwo yeguye ku mirimo ye yizeye ko ishyaka rye rizabasha kubona imyanya muri bagize Inteko.

Ati "Nizera ko ishyaka ryanjye, Fine Gael, rishobora kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko itaha".

Leo Varadkar yemeza ko undi muyobozi uzamusimbura azayobora neza, ndetse kumurusha.

Ati “Nyuma y’imyaka irindwi ku butegetsi, sinumva ko ndi umuntu mwiza kuri ako kazi ukundi.”

Varadkar yavuze ko yasabye ko umuyobozi mushya w’ishyaka yatorwa mbere y’Inama Ngarukamwaka ya Fine Gael, iteganyijwe kuba tariki 6 Mata 2024. Nyuma yaho ni bwo Inteko izemeza ko uwatowe yaba Minisitiri w’Intebe.

Leo Varadkar w’imyaka 45 yabaye Minisitiri w’Intebe inshuro ebyiri, hagati ya 2017 na 2020, no kuva mu Kuboza 2022.

Uyu muyobozi yagize uruhare runini mu mpinduka z’amwe mu mategeko y’iki gihugu, arimo kwemerera gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina, byemejwe muri referendum ya 2015 no gukuraho itegeko ryabuzaga gukuramo inda, ryemejwe muri 2018.

Iyegura rye kandi rifitanye isano n’iry’abandi Badepite bo mu ishyaka rye, na bo batangaje ko bataziyamamaza mu matora ataha azakorwa mu ntangiriro za 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka