Laurent Gbagbo yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora Côte d’Ivoire

Laurent Gbagbo wigeze kuba Perezida wa Côte d’Ivoire, yamaze gutangaza ko azongera akiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2025, nubwo yari yarakatiwe n’ubutabera bwo muri icyo gihugu, bukaba bumufata nk’umuntu udakwiye kongera kukiyobora.

Bagbo aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2025
Bagbo aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2025

Icyo cyemezo cya Gbagbo cyavuzweho byinshi n’abakurikira ibya politiki ya Côte d’Ivoire, bamwe babifata nk’ubushotoranyi, abandi babifata nk’inzitizi cyangwa se inkomyi ku rubyiruko rwo mu ishyaka rya politiki Laurent Bagbo abarizwamo, ariko hari n’ababifashe nko kubangamira cyane abatavuga rumwe n’ubutetsi muri icyo gihugu.

Kuba Laurent Gbagbo azaba umukandida muri ayo matora, byafashwe na bamwe nko gushyira inzitizi imbere y’abayobozi bakiri bato bo mu ishyaka rya PPA-CI, harimo nk’uwitwa Ahoua Don Mello, wafatwaga na benshi nk’ushobora kuba umukandida muri ayo matora kandi utanga icyizere.

Ikinyamakuru Afrique sur7, cyatangaje ko kuba Gbagbo yongeye gutangaza ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bigaragaza ko yanze gushyigikira ko haza amasura mashya muri politiki y’igihugu, kandi akaba abangamiye cyane gahunda yo kwihuza kw’amashyaka ya politiki, hagamije gushyigikira umukandida umwe wazahangana bikomeye n’ishyaka rya RHDP rya Perezida Alassane Ouattara.

Ku rundi ruhande, bivuze ko icyemezo cya Gbagbo cyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha, byaba ari ugushyigikira mu buryo buziguye ishyaka rya RHDP, riherutse kwemeza ko rizongera rigatanga Alassane Ouattara, nk’umukandida waryo mu 2025.

Ibyo kandi ngo byongera kwerekana uko politiki yo muri icyo gihugu imeza, aho usanga abahoze ku butegetsi yaba Laurent Gbagbo, Alassane Ouattara na Henri Konan Bédié, baba bashaka gukomeza kwiharira urubuga rwa politiki, ntibahe umwanya abayobozi bashya ngo bayinjiremo na bo.

Iyo politiki iteye ityo, bivugwa ko ari yo ibuza ko haboneka ibitekerezo bishya byazamura iterambere rya Côte d’Ivoire, kuko usanga abo banyapolitiki bahera mu bukeba buba bwaje mu gihe cy’amatora, aho kwita ku mishinga ifatika y’iterambere.

Kuva Laurent Gbagbo yafungurwa, nta ruhare yagize mu miyoborere y’igihugu cya Côte d’Ivoire, yaba kugira icyo avuga ku hazaza hacyo, ku buryo kuba yavuze ko azongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu, kuri bamwe bifatwa nko gushaka guharanira inyungu ze bwite, atari inyungu rusange zigamije iterambere rya Côte d’Ivoire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka