Kenya: Umugeni ari mu marira nyuma yo guhagarikirwa ubukwe bitunguranye

Muri Kenya, umugeni ari mu marira n’agahinda yatewe no kuba urusengero rwahagaritse ubukwe bwe bitunguranye, rukimara kumenya ko atwite inda y’umusore bahoze bakundana, kandi uwo bari bagiye gusezerana akaba atabizi.

Uwitwa Mento Xica wa hafi y’abo bakundanaga, ni we watangaje iyo nkuru ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook, avuga ko imihango ijyana n’ubukwe yari yaratangiye ndetse n’itariki yo gusezerana mu rusengero yaramaze gutangazwa ko ari tariki 13 Mata 2024, ariko ubu ubukwe bukaba bwamaze guhagarikwa n’urusengero.

Mento yavuze ko umuyobozi w’iryo torero bagombaga gusezeraniramo, yavuze ko ababazwa cyane n’ibiba ku bakobwa n’abagore bo muri iyi minsi agira ati “Uratangira gukundana n’umuntu, mwembi mukemeranya kuba indahemuka, mukiyemeza kwirinda kugeza musezeranye. Ababyeyi, inshuti, abavandimwe n’abandi babizi kugeza nubwo itariki y’ubukwe yari yarapanzwe, ari tariki 13 Mata 2024, mu gihe abandi bari bahugiye mu myiteguro, bashaka kuzajya muri ibyo birori by’umunsi w’ibyishimo, uyu mukobwa we yari muri byinshi, aryamana n’uwahoze ari umukunzi we, kugeza ubwo amutera inda”.

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya, cyatangaje ko Mento yavuze ko urusengero rwa ‘Evangelical Church Winning All (ECWA)’ muri Kenya, rwafashe ibipimo byinshi biza kugaragaza ko umugeni atwite koko, ubukwe buhita buhagarikwa.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagize icyo bavuga kuri iyo nkuru, uwitwa Sabina Solomon Sadiq yagize ati "Abakobwa bagira ibintu bakora bitangaje koko, niba uwo wa cyera akigukunda, kuki yabaye ex se ?”

Joseph Bako yagize ati “Iyo ugenda se basi mukaba ari we mushyingiranwa”?

Salome J Amos yagize ati "Abakobwa benshi, mbere gato y’umunsi w’ubukwe bwabo bajya kureba abakunzi babo ba cyera, bakaryamana na bo mbere y’uko bafunga iyo paji”.

Bukar Emmanuel yagize ati "ibintu byinshi bibaho bibabaje cyane, ni na yo mpamvu njya numva njyewe nzigumira njyenyine iteka ryose”.

Abdulmumin Hamza we yagize ati “Ni Imana yonyine yashobora gutabara abantu bo muri iki kinyejana. DNA igomba kwemerwa ku buryo bworoshye, kuko abana benshi bavuka bwa mbere mu rugo ba nyina baba baraje babatwite”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka