Jacob Zuma yarekuwe, azakomereza igihano mu rugo iwe

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yishimiye icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Jacob Zuma, biturutse ku mpamvu z’uburwayi bw’uwo mukambwe, akamwifuriza gukira vuba.

Jacob Zuma wigeze kuyobora Afurika y'Epfo
Jacob Zuma wigeze kuyobora Afurika y’Epfo

Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya komite nyobozi y’ishyaka riri kiu butegetsi rya ANC, akavuga ko bamwifuriza kurwara ubukira kuko kuri ubu yasubiye mu rugo rwe, kugira ngo yitabweho n’abo mu muryango.

Ku cyumweru, Ishami rishinzwe imfungwa n’abagororwa ryatangaje ko Zuma azarangiza igifungo cy’amezi 15 yari asigaje ari mu rugo iwe.

Imiterere y’uburwayi bwe ntiyasobanuwe neza, ariko itangazo rivuga ko uwahoze ari Perezida azarangiza igihano yari asigaje adasubiye muri gereza.

Umuryango ahagarariye wasobanuye iri rekurwa nk’igikorwa cy’ubumuntu kandi ko ari intambwe ikomeye.

BBC ivuga ko muri Nyakanga, Zuma yishyikirije abapolisi nyuma yo gukatirwa azira kutitaba urukiko ku byaha aregwa birimo ibya ruswa ubwo yari Perezida nk’uko byagarutsweho n’ikinyamakuru BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka